Nyarugenge hafashwe abantu barimo kunywa inzoga z? inkorano n? abarengeje saa moya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

kuri uyu wa kabiri, tariki ya 8/9/2020. Ubuyobozi bw?Umurenge wa Kigali,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali, n?Akagali bufatanyije n?inzego z?Umutekano ,DASSO n?Irondo ry?Umwuga,mu rwego rw?ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry?amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hakozwe ubugenzuzi mu kagali ka kigali mu mudugudu w?Akirwanda hafatwa abanywa inzoga z?ibikwangari n?abarengeje amasaha.

Hafashwe UWIZEYIMANA Jean Bosco Alias Mushi,ucuruza ibiyoga by?ibikorano, wahinduye urugo rwe akabari,hafatiwe litres 200 n?ibikoresho akoresha akora izo nzoga,yafashwe.

Ndagijimana Innocent alias Magagali nawe yafashwe yahinduye urugo rwe  Akabare ,
_hafatiwe litres140

_z?ibiyoga n?isukari ibiro 30 kg ,

_ pakimaya pieces 3,yaragiye gukoresha inzoga z?inkorano ,n?ibikoresho bakoreshaga, hafatiwe kandi Rushema JMV na Majyambere bari barikunywerayo we yacitse.

1.Niyomugabo Kevin (16ans)

2.Nyabenda Phillippe(40ans)

3.Tuyizere Jean Aime(16ans)

4.Uwihanganye Theogene(38ans)

5.Ntirenganya Janvier(27ans)

6.Dusabumuremyi Selreman(35ans)

7.Mugenzi Jean Damascene(33ans)

8.Misago Isaac(34ans)

9.Ntibazirikanya Jean Claude(21ans)

10.Singirankabo Damien(38ans)

11.Manirafasha Patrick(17ans)

12.Ntamuryango Job(26ans)

13.Rafiki Jean de Dieu (28ans)

14.Mbonyingabo Jean Paul(20ans)

15.Niyongira Sylvestre(28ns)

16.Bititaweho Omar (30ans)

17.Ngendabanga Emmnuel(32ans)

18.Harelimana Augustin(40ans)

19.Ugirimana Alex(15ans)

20.Kwizera Jean de Dieu(19ans)

Aba bose bafashwe barengeje isaha ya saa moya. Jean Claude Niyibizi, umuyobozi w?umurenge wa Kigali, yavuze ko aba bafashwe bose batwawe na Police kuri Stade de Kigali I Nyamirambo, ndetse n?ibikoresho byafashwe bibitswe kubiro by?akagari ka Kigali, inzoga z?inkorano zo bahise bazimena.

Uyu muyobozi akomeza aburira abantu cyane abo mu murenge wa Kigali ko nundi wose uzagerageza gukora inzonga zitemewe z?ibikwangari azafatwa kuko zangiza ubuzima bw?abantu.

Asaba n?abaturage kubahiriza amasaha yashyizweho na leta saa moya kuba buri wese yageze mu rugo.

Yagize ati:?Saa moya nuba utaragera mu rugo tuzagufata uhanwe hubahirijwe amategeko,ndasaba ko habaho kwitwararika buri wese azi neza ko saa moya agomba kuba yageze mu rugo ?.

Mu Rwanda kugeza ubu abamaze gukira iki cyorezo ni 2307 barimo 36 baraye babonetse ku munsi wejo ku wa kabiri tariki 7 Nzeri 2020, abakirwaye bo ni 2112. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4439 mu bipimo 447,603 byafashwe muri rusange.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)