Njye sindeba uko mukeba yiyubatse, ndeba uko mpagaze - Mutsinzi Ange wageneye ubutumwa abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro wa APR FC avuga ko adatewe ubwoba n'uko amakipe bahanganye yiyubatse ahubwo we areba uko biyubatse kandi afitiye icyizere abakinnyi ikipe ye ifite.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'urubuga rw'iyi kipe, aho yavuze ko ikipe y'ingabo z'igihugu umwaka utaha izagera ku ntego yiyemeje uko byagenda kose.

Ati"Akenshi rero njyewe sinkunda kureba uko mukeba yiyubatse ahubwo ndeba uko mpagaze, yego ni byo amakipe duhanganye ari kugura abakinnyi beza gusa njye mbanza kureba uko ikipe yacu ihagaze, ese iri ku rwego rwahangana n'uwo ari we wese mu gihugu?'

Yakomeje agira ati"ikipe yacu ni ikipe nziza mwarabibonye umwaka ushize twitwaye neza, abayobozi bafatanyije n'abatoza bongeyemo abakinnyi beza bazadufasha cyane haba mu marushanwa yo mu gihugu, mu karere ndetse no ku ruhando nyafurika nka Tuyisenge Jacques hari byinshi azaduha na bagenzi be hari byinshi bazongera mu ikipe.'

Yakomeje yizeza abafana ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo mu mwaka utaha.

Ati"Icyo nakwizeza abafana ni uko ikipe imeze neza kandi ndabizeza ko umwaka utaha tuzatanga ibirenze ibyo twatanze umwaka ushize twitwara neza kugira ngo tubahe ibyishimo, ni urugendo ruzaba rutoroshye turabizi ariko natwe turiyizeye, bazadutize umurindi gusa ntibazacike intege nk'uko babikoze umwaka ushize ubundi ibyishimo bazabibona'

Mutsinzi Ange ngo ntabwo yitaye uko amakipe bahanganye yiyubatse
Yijeje ibyishimo abafana ba APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/njye-sindeba-uko-mukeba-yiyubatse-ndeba-uko-mpagaze-mutsinzi-ange-wageneye-ubutumwa-abafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)