Reka kumira indogobe, ahubwo yigane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingamiya ni itungo ritwara abantu n'ibintu, hari byinshi umukristo yakwigira ku ngamiya bikamufasha mu rugendo rujya mu ijuru. Yesu yakunze kuritangaho ingero mugihe yabaga arimo kwigisha: "Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri" (Matayo 23:24).

Yesu yavuze incuro ebyiri ku ngamiya, ubwa mbere: Binyuze mu mvugo ishushanya,Yesu yavuze ko abanyamadini baha agaciro gakomeye ibidafite umumaro bakibagirwa ibintu by'ingenzi nk'ubutabera, imbabazi n'ubudahemuka. Iyi myitwarire y'uburyarya igaragaza ko bashyigikiye uburinganire ariko siko biri.Ubu buryo bwo gukora ibintu mu buryarya bushobora gucengera mu bintu byose, harimo n'imitima yacu.

Bibiliya ikunze kuvuga ingamiya. Ni imvugo rusange ariko ishobora gusobanura ibintu byinshi by'ubwenge

Mu Isezerano rya Kera, indogobe ivugwa nk'inyamaswa ishobora gutwara imitwaro iremereye mu butayu. Abakurambere bazikikoresheje mu ngendo zabo. Inkuru y'urukundo rw'umugaragu wa Aburahamu wagiye Harani gushaka umugore wa Isaka ni igihamya. (Itangiriro 24.10) Iyi nkuru, kimwe n'iya Yobu 1: 3, itubwira ko gutunga ingamiya byari ikimenyetso cy'ubutunzi. Ingamiya ya ibasha gutwara abantu n'imizigo yabo, igira ubwenge bwinshi kandi hari imigani iyikomokaho Yesu yaciraga abantu , ibasha gutungwa n'biryo bike cyane kandi ibasha kubaho igihe kirekire ahantu hatari amazi kuko iba yarayabitse.

Ubu buhanga bwose bw'ingamiya butwereka akamaro ko kurwanya, gukomera, no kwihangana mu bigeragezo byacu, nkuko Petero abitwibutsa: " Murwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro" (1 Petero 5:9).

Ubushishozi bwayo ni ikitegererezo duhamagarirwa gukurikiza: "Nuko rero twe gusinzira nk'abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha (1 Abatesalonike 5:6)

Reka twigane ingamiya, reka dushobore kwikorera imitwaro: "Mwakirane ibibaremerera kugira ngo abe ariko musohoza amategeko ya Kristo" (Abagalatiya 6:2)

Mu Butumwa bwiza, batubwirwa ko umwambaro wa Yohana Umubatiza wari ukozwe mu bwoya bw'ingamiya. (Matayo 3.4) Gukomera k'uyu mwambaro kwari guhuye n'ikirere Yohana Umubatiza yabagamo. Ubwoya bw'ingamiya bukoreshwa mu kuboha imyenda ikingira, ndetse ikarwanya ubushyuhe bw'izuba. Uku niko Imana itwibutsa ko tutagomba kwambara imitako itangaje, hamwe n'amazina yumvikana cyane, ariko hamwe nintwaro zose z'Imana zishobora guhagarika ibintu byose biteye ubwoba. (Abefeso 6:10-18)

Isengesho ry'uyu munsi

Ndagusabye, Mwami, umpe guhagarara nshikamye mugihe nyura mu butayu kandi ikigega cyanjye cy'amazi gihore cyuzuye mbashe kunoza ubusabane bwanjye nawe. Amen!

Source: www.top.chretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Wimira-indogobe-ahubwo-yigane.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)