Perezida wa Kiyovu Sports, Juvenal yavuze ku biganiro yagiranye na Sadate #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi kipe, yavuze ko atari agiye kujya muri Rayon Sports ariko ngo yabonanye n'uwari perezida wa Rayon, Munyakazi Sadate baraganira.

Ku munsi w'ejo ni bwo habaye amatora muri Kiyovu Sports maze Mvukiyehe Juvenal atorerwa kuyobora Kiyovu Sports.

Mbere y'aya matora hagiye havugwa ibintu byinshi, aho Mvukiyehe wagaragazaga ko ashaka gukora impinduka muri iyi kipe, yagiye ananizwa cyane asa nubuzwa kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, nk'aho bavugaga ko uyu mugabo ataruzuza amezi 6 ari umunyamuryango n'ibindi.

Byaravuzwe ko uyu mugabo wagize uruhare runini mu kuzana umutoza Olivier Karekezi n'abakinnyi bashya baguzwe, ko ibya Kiyovu Sports yaba yarabivuyemo agiye kwisubirira i Burayi aho yabaga nyuma y'uko ananijwe muri Kiyovu Sports.

Mvukiyehe Juvenal nyuma yo kunanizwa byavuzwe ko amafaranga yari agiye gushora muri Kiyovu Sports ashobora kuyatwara muri Sunrise FC y'i Nyagatare aho avuka cyangwa muri Rayon Sports.

Ejo nyuma yo gutorwa yavuze ko ibyo abantu babivuze babishingira ku kuba yarahuye na Munyakazi Sadate kuko yifuzaga kumubona ariko nta kindi cyari kibiri inyuma.

Yagize ati'ibyo byavuzwe byo ngo ngiye kujya muri Rayon Sports si byo, ibyo nkeka barabishingiye ku kuba narabonanye n'uwari perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate. Ni byo twarabonanye ariko nta kintu cyari kibyihishe inyuma ni uko Munyakazi yashakaga kubona uwo Juvenal watigishije umujyi gusa nta kindi.'

Avuga ko we ari umufana wa Kiyovu Sports kuva akiri umwana, bityo ko niyo atayiyobora nta y'indi kipe yari kujyamo nk'umuyobozi.

Ngo Sadate yifuzaga kubona Juvenal watigishije umujyi
Mvukiyehe ngo ntiyari kugambanira Kiyovu Sports ajya mu yindi kipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-kiyovu-sports-juvenal-yavuze-ku-biganiro-yagiranye-na-sadate

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)