Nyuma y'inkuru Jean Lambert Gatare yakoze, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamutuka abandi bakamugaya bavuga ko arimo kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, nyamara uyu munyamakuru ahubwo ashimangira ko arwanya ivangura yivuye inyuma kuko azi aho ryamugejeje kimwe n'abandi banyarwanda bagenzi be benshi. Yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko bamwibeshyeho cyane.
REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :
Mu nkuru yatambutse mu cyumweru gishize, Jean Lambert Gatare yabwiraga umuhungu wa Paul Rusesabagina ati : "Reka rero nkubwire Rusesabagina muto, dore uracyakura uramenye ntuzabe nka Rusesabagina gito, urugero rwa so rukweretse ko ubuhemu budahera ahubwo burangira nabi. Irindi kugwingira mu mutwe rero no kugwira inda nka so, ugendere kure umugambi wo kumena amaraso ya bene Kanyarwanda kuko burya arasama. Uhumure kandi ntawuzakugayira kwanga umubyeyi gito. Nako numvise na nyoko Thanienne yaradutse mu bitutsi, wagorwa wagorwa wa mwana we"
Muri iyo nkuru kandi abantu batinze ku hantu Jean Lambert Gatare yavuze ko umugore wa Paul Rusesabagina avuka mu bantu, bamwe bakavuga ko yaba yarashakaga kuvuga ko umugore we avuka mu bwoko runaka, ibintu Jean Lambert ahakana yivuye inyuma.
Yagize ati : Niba naravuze ngo kanaka avuka mu bantu, ubumuntu ntabwo bugirwa n'ubwoko runaka... Ubuse muri uyu muryango nyarwanda twakwirengagiza ko hari abantu biyambuye ubumuntu ? Ntibahari se ? Ubuse iyo tuvuze ko kanaka ari imfura, byanze bikunze tuba tuvuze ko ari umututsi cyangwa ari umuhutu ?...Nashakaga kuvuga ko umugore wa Rusesabagina, iwabo ndabazi, ndahazi aho avuka, yewe na Rusesabagina aho avuka ndahazi, kuvuga rero ko umugore wa Rusesabagina avuka mu bantu, ni uko nzi neza ko bagezweho n'ingaruka n'amateka yabaye mu Rwanda. Ni abantu udashobora gusanga barijanditse mu mahano yabaye mu gihugu cyacu, ni abantu basazanye ubumuntu, ni icyo nashakaga kuvuga."
Jean Lambert Gatare kandi muri iki kiganiro twagiranye yasobanuye uko yakiriye ibitutsi bya bamwe mu banenze imvugo yakoresheje, anasobanura uko yumva abantu bakwiye kujya bumva ibintu. Yanavuze kandi uburyo we n'ikinyamakuru akorera bafite umurongo wo guhangana n'abantu bafite imyitwarire irimo gupfobya n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :