Urwenya : Seka utembagare hamwe na Joriji Baneti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

2. Umujura yinjiye mu nzu ninjoro yiba ibintu bitandukanye, amaze kubitunda, afungura umuryango yumva ijwi inyuma rya Joriji rivuga gahoro cyane ngo : "Wambabariye ugatwara n'iyi bulletin (indangamanota)" ababyeyi banjye ntibazamenye ko nabaye uwanyuma koko".

3. Umugabo witwa Joriji yasambanyaga umukozi we wo mu rugo, noneho rimwe baryamanye araryoherwa cyane abwira wa mukozi ati "Sha uzi ko uryoshye kurusha nyokobuja !?"

Umukozi nawe n'amasonisoni yiryagagura, abwira Joriji ati : "Nibyo boss kuko n'umuzamu wawe ajya abimbwira ko ndyoshye kurusha mabuja."

4. Joriji n'umukunzi we biteguraga kurushinga, ni uko basohokera ahantu barya agasake nyuma Joriji ati ko nubundi twamaze kwemeranywa kubana wampaye ko uwo uzaheka utamwicisha urume !?

Umukobwa ati nta kibazo, bajya gukodesha icyumba basanga byose byafashwe hasigaye 10 na 11 gusa. Joriji aba afashe 10, nuko umukobwa ati ese baguhaye ikihe cyumba ? Joriji nawe ati bampaye mu cyumba cya No 10 ! Umukobwa ati oya oya oya rwose hariya muri 10 kimwe no muri 11 habamo ibitanda bibi cyane kandi ntabwo hari umwuka mwiza ntitwabasha gukora ibyacu neza, ahantu nkunda kubona ari sawa cyane hisanzuye ni mu byumba bya 7,3,8,6,2 n'ahandi....cyangwa muri 5, 1 na 4 kuko byo bifite n'ibitanda byiza bidasakuza. Ibaze aho uwo mukobwa yamenyeye ibyo bitanda...

5. Joriji n'umugore we bari bagurishije ikawa, ni uko abajura barabatera ninjoro bati "nimuduhe ayo mufite yose cyangwa tubatere amaraso arimo SIDA". Joriji ati "nimumpe iminota ibiri njye hanze mbitekerezeho".

Ni uko yikoza hanze, agarutse arababwira ati "nimuntere ayo maraso nta mafaranga mwabona." Barayamutera barigendera. Umugore asigara arira amubaza impamvu atabahaye amafaranga akemera ko bamutera amaraso arimo SIDA, Joriji ati "humura nari nambaye agakingirizo SIDA ntiyamfata muganga yanyibwiriye ko ukambaye ntaho yamenera"

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)