Inama y' Abaminisitiri yemeje ko kuva saa tatu z' ijoro kugeza saa kumi n' imwe za mugitondo izongendo zitemerwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 27 Kanama nibwo hari hemejwe amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, icyo gihe mu ngamba zari zashyizweho ni uko nta ngendo zemewe nyuma ya saa moya z'ijoro , ubu mu ngamba nshya hakozwe impinduka, iyo saha isubizwa saa tatu z'ijoro yahozeho mbere.

Hari nyuma y'uko mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umubare munini w'abantu banduye Coronavirus biganje cyane mu masoko, bashyiraho isaha ya saa moya.

kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida , niyo yemeje ingamba nshya zirimo ko ingendo zibujijwe 'guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe z'igitondo'.

Reba hano umenye ingamba zafashwe



Ibimenyetso by'iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n'ibindi.Ubigize agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n'abaganga.

Mu Rwanda abamaze gukira iki cyorezo ni 2352 barimo 27 babonetse uyu munsi, abakirwaye bo ni 2105. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4479 mu bipimo 454,246 byafashwe muri rusange.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)