Karongi: Umuyobozi wa Dasso mu Murenge yatawe muri yombi azira gusambanya umugore w' abandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Maryohe, Akagali ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw'Umurenge, uri mu kigero k'imyaka 36, yatawe muri yombi nyuma yo kumugwa gitumo aryamanye n'umugore w'abandi, hamwe n'umusambane we ubu bakaba bakurikiranweho icyaha cy'ubusambanyi.

Amakuru avuga ko umugabo yatashye ahagana saa 19h40, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi.

Nyiri urugo, avuga ko uyu muyobozi wa Dasso asanzwe amusambanyiriza umugore, ariko ubu akaba aribwo abonye ikimenyetso simusiga cyo kumufatira mu cyuho Â mu nzu ye.

Amakuru avuga ko inzego zishinzwe umutekano zahageze batangiye gukorana amasezerano ko Umuyobozi wa DASSO agomba kuzishyura nyir'urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire.

Umuvugizi w'Agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry, yemeje iby'aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mungo.

Ati 'Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy'ubusambanyi gihanwa n'amategeko.'

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n'abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y'amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka.

Umuyobozi wa Dasso n'umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.

Gukurikirana icyaha cy'ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n'amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n'uwakoranye icyaha na we.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry'urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry'urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu.

Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k'uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n'uregwa.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)