Nshuti Innocent yashimiye ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Nshuti Innocent yashimiye ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu kuba yarasinyishije rutahizamu Bizimana Yannick kuko ari umukinnyi uzafasha iyi kipe.

Ni umukinnyi yerekanye tariki ya 19 Nyakanga 2020 imukuye mu ikipe ya Rayon Sports aho yamusinyishije imyaka 2.

Nshuti Innocent wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yavuze ko iyi kipe yagize neza isinyisha uyu rutahizamu ukiri muto kuko ari umukinnyi mwiza abona azafasha iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino wa 2020-2021.

Yagize ati“Yannick ni umukinnyi mwiza cyane nagiye ngira amahirwe yo kureba imikino yakinnye, ni umukinnyi ufite uburyo bwihariye akinamo kandi bwiza, ni umukinnyi waje asanga abandi bakinnyi beza, ni umukinnyi ushobora kugutsinda gitego isaha iyo ari yo yose, ni umukinnyi utanga imipira myiza ibyara ibitego, azi gucenga n'ibindi byinshi byiza yihariye.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw'iyi kipe yatekereje neza kuzana uyu mukinnyi kuko akiri muto kandi ari mu kigero kimwe na bo ahasanze.

“Kuza kwa Yannick nabyakiriye neza cyane kuko nawe ni umukinnyi ukiri muto, nawe ari mu kigero kimwe natwe kandi nizera ntashidukanya ko kubw'ibyiza by'ikipe dufite aho tuzageza ikipe heza cyane. Ubuyobozi bwatekereje neza kuba bwamuzana akaza gufasha abo ahasanze.” Nshuti aganira n'urubuga rwa APR FC

Ahamya ko imbaraga z'uyu musore zizabafasha kugera kuri byinshi kuko APR FC itubakiye ku muntu umwe, akaba ari ikipe iri hejuru ya buri muntu wese ari nayo mpamvu ihora yifuza ibyiza.

Nshuti Innocent ahamya ko Yannick Bizimana izabafasha byinshi
Yannick Bizimana yamaze kuba umukinnyi wa APR FC


source http://isimbi.rw/siporo/article/nshuti-innocent-yashimiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)