Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro bwahagaritse ku kazi aba bakozi nyuma yuko bigaragaye ko hari ibikoresho by'ubwubatsi byagombaga gukoreshwa kubaka imihanda muri gahunda ya VUP mu mirenge itandukanye muri aka Karere mu mwaka w'ingengo y'imari 2019 – 2020 bitageze aho byagombaga gukoreshwa kandi byarishyuwe.
RIB yatangaje ku wa Gatandatu ko aba bakozi bari batangiye gukorwaho iperereza barimo abayobozi bakora muri aka Karere, abakozi batandukanye hamwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge ya Ruhango, Murunda, Rusebeya, Nyabirasi na Mushubati.
Abandi bari bakurikiranywe ariko bose badafunze ni abakozi bashinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n'imiturire mu mirenge ya Ruhango, Murunda, Mushonyi, Mukura, Gihango, Kivumu, Boneza na Nyabirasi.”
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko aba bakozi batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, aho bari kumwe na rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka imihanda y'imigenderano muri aka karere.
Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko ibi byaba bakurikiranyweho byagiye bikorwa aho rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko yagiye azana ibikoresho bimwe na bimwe hanyuma bakamusinyira ko yazanye ibikoresho byose kandi bimwe muri byo bitarageze aho byagombaga kugera.
Yakomeje agira ati “Ibi bikoresho ni umucanga n'amabuye byagombaga gukoreshwa mu mirimo yo kubaka imihanda y'imigenderano mu Mirenge itandukanye y'Akarere ka Rutsiro.”
Dr Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo rigaragaze n'abandi bashobora kuba barafatanyije ibi byaha nabo bakurikiranwe.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rutsiro-Abakozi-15-b-akarere-na-rwiyemezamirimo-batawe-muri-yombi