Naya Rivera yakuye umwana we mu mazi mbere yo kurohama. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk’uko amakuru yatangajwe na Ventura County, muri California yabitangarije, abapolisi, umukinnyi wa filime Naya Rivera yarokoye umuhungu we Josey w’imyaka 4 ariko we kwirokora biranga. Ubwo bari bari mu bwato.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere, Polisi ya Venture yavuze ko umukinnyi wa filime Naya Rivera yakoresheje ingufu ze zoze ngo arokore umwana we w’imyaka ine ariko we kwirokora bikamunanira.

Bati “Ubwato bari barimo bwagize ikibazo akoresha ingufu zose arokora umwana we ariko we kwirokora biranga. Yararohamye dukurikije ibimenyetso twabonye kandi turemeza ko umurambo twabonye ari uwe kubera imyambaro yari yambaye ubwo yaburaga ndetse hakaba nta wundi muntu waburiwe irengero muri iki kiyaga.

Umuyobozi w’akarere yabisobanuye agira ati: “Ubwo yaburaga umuhungu we Josey Hollis Dorsey yabwiye ubuyobozi bwo mu gace bari bagiye kogeramo ko nyina yasimbutse ubwato akagwa mu mazi ntagaruke.”

Guhera ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 7 Nyakanga, nibwo uyu mugore wari ufite imyaka 33 yaburiwe irengero nyuma yo kujyana n’umwana we w’umuhungu koga, uyu mwana akaza gusangwa wenyine hafi y’ubwato bari barimo.



source https://www.hillywood.rw/?p=74919
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)