Ubuzima ntibutanga byose, ufite kimwe usanga hari ikindi abura ninayo mpamvu abantu ari magirirane bityo baba bagomba kuzuzanya icyo udafite ukacyaka mugenzi wawe nawe ukamuha icyo adafite. Nubwo ubona ntacyo ufite ahubwo ukifuza ibyo ubona abandi bafite, nyamara ibyo ufite hari ababyifuza babibuze. Amazina yanjye ni Gasana Umuhoza Nadine mfite imyaka 24, mu buzima ibintu byose umukobwa yakwifuza ndabifite, nize mu mashuri meza, mfite akazi keza, mbayeho ubuzima bwiza, navukiye mu muryango mwiza, ukize kandi unkunda cyane, mu buto bwanjye nta kintu na kimwe nigeze mbura, ababyeyi banjye bari bifashije, babashije kumfata neza bishoboka bampa buri kimwe ariko naje gufatwa n’uburwayi bwonona imyanya myibarukiro cyane kuburyo nanubu iyo ngiye kwisuzumisha kwa muganga bambwira ko ntazigera ngira amahirwe yo gusama inda. Imyanya ndangagitsina yanjye yo ni mizima kandi irakora neza kuko imibonano mpuzabitsina nayikoze inshuro irenze imwe, nyikorana n’umusore twakundanaga kandi yambwiye ko byari byiza. Uwo musore twakundanaga sinigeze mubwira icyo kibazo cyanjye kuko tugitangira gukundana nabonaga urwo rukundo rutazagera kure, ariko byaje gukomera urukundo rwa twembi ruba rwinshi twemeranya kubana ndetse dutangira no kwitegura ubukwe. Mbonye imyiteguro y’ubukwe irimbanyije nibwo nafashe icyemezo cyo kumubwiza ukuri. Akimara kumva ko mu buzima bwanjye ntazigera mbyara yarababaye cyane ambwira ko adashobora kubyihanganira dusezeranaho neza turatandukana. Niyo mpamvu mfashe icyemezo cyo kubivuga mbere kugira ngo umuntu wiyemeza gukundana nanjye abe abizi bityo dutangire urukundo yabyiyemeje ko ntazigera mubyarira abana. Bijya bibaho ko umugore utabyara aha uburenganzira umugabo we bwo kuba yabyara hanze. Njye siko bimeze, niba wiyemeje kubana nanjye, ubwo uraba wiyemeje ko utazabyara, unyemerere ko utazigera unca inyuma n’umunsi wa rimwe. Icyo nemeye n’uko tuzashaka uruhinja rw’imfubyi tururere turuhe urukundo rwose twari kuzaha abana bacu, ubwo niwe uzaba abaye imfura yacu. Rero uwumva yiteguye anyandikire inbox kandi nawe abaye afite ikibazo nk’icyanjye ntakibazo.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/abaganga-bambwiye-ko-ntazigera-mbyara-none-ndashaka-umusore-wakwemera-kunkunda-tukabana/

