Nyamagabe na Nyamasheke hari utugari twasubijwe muri GumaMuRugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Nyamagabe, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni aka Kigeme mu Murenge wa Gasaka, ndetse n'aka Ruhunga mu Murenge wa Kibilizi.

Mu Karere ka Nyamasheke, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni tune two mu Murenge wa Gihombo, ari two aka Mubuga kose, aka Butare (igice cyo munsi y'umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu), aka Gitwa kose, ndetse n'aka Jarama (igice cyo munsi y'umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu).

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko abaturage batuye mu tugari twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza abigenga.

Inzego z'ibanze n'iz'umutekano na zo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza.

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n'inzego z'ubuzima. Niba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa akabona ubifite, yahamagara 114.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-na-Nyamasheke-hari-utugari-twasubijwe-muri-GumaMuRugo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)