Amran avuga ko hari igihe kwihangana bigira aho bigarukira #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nshimiyimana Amran avuga ko nta gikozwe ngo yishyurwe amafaranga yaguzwe atabonye, mu minsi iri imbere ashobora gutandukana n'iyi kipe. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019 avuye muri APR FC. Kimwe n'abandi bakinnyi benshi bo muri Rayon Sports, uyu musore avuga ko amafaranga yaguzwe yose atayabonye hari ayo bamusigayemo. Aganira na ISIMBI, Amran yavuze ko akirimo kugerageza kuvugana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, bitakunda akaba yafata indi myanzuro. Yagize ati"ibibazo birahari kuko natwe nta recruitment, tugerageza kuvugisha ubuyobozi, ariko mu minsi iri imbere hari ibyemezo umuntu yafata akagerageza kugira ibindi yakora bitewe n'ubuzima." Uyu musore ntabwo yifuza kuba yavuga amafaranga iyi kipe imusigaraniye kuko avuga ko amasezerano ari aya bantu babiri, ngo bazabikemura hagati yabo n'ubwo muri iyi minsi umuyobozi wa Rayon Sports atarimo gusubiza ubutumwa amwoherereza. Amran avuga ko kwihangana bishobora kurangira
http://dlvr.it/RcLjGR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)