Kigali: Umugabo w'umugore wasambanywaga na gitifu w'umurenge yagize icyo abivugaho [VIDEO]

webrwanda
1 minute read
0

Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw'akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n'ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w'uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n'amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n'umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n'umuyobozi we.

Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umugabo-w-umugore-wasambanywaga-na-gitifu-w-umurenge-yagize-icyo-abivugaho
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 31, July 2025