Umunyamakuru w'imikino Jean Luc mu marangamutima yasezeye kuri Radio10, abandi 4 berekejeyo

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 7 akorera ikigo cy'itangazamakuru cya Radio&TV10 mu gisata cy'imikino, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagisezeyeho aho yavuze ko ari umwanzuro utari woroshye kugeza umunsi awufashe.

Uyu munyamakuru akaba yasezeye mu butumwa bunyuranye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook, Twitter, Instagram na WhatsApp.

Ku bwo kuri WhatsApp Status yavuze ko yinjiye muri iki kigo cy'itangazamakuru ari umwana, baramwakira kugeza abaye umugabo ariko bikaba bibaye ngombwa ko ajya ahandi.

Yagize ati“naje ndi umwana baramfasha ndakura(…) ariko bibaye ngombwa ko njya gushakira ahandi, mwarakoze abo twamenyaniye kuri Radio&TV10 nshima cyane mu myaka 7 nari nyimazeho no kuba yaramfashije gukura. Nsabye imbabazi aho nakosheje n'uwo nakoshereje wese, imigisha itagabanyije kuri Radio&TV10, biba bigoye kugenda kugeza ugiye.”

Uyu musore umwe mu bakunzwe cyane mu banyamakuru b'imikino, asezeye nyuma y'uko na mugenzi bakoranaga kuri iyi Radio wamenyekanye nka Gicumbi na we asezeye avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi Radio.

Si aba gusa kuko amakuru avuga ko n'abandi banyamakuru nka Nsengiyumva Sidick na Uwihanganye Fuade na bo bamaze gusezera ku buyobozi bw'iyi Radio.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aba bose bagiye kwerekeza kuri Radio ya B&B FM ya Jado Castar na Bayingana David bahoze bakorana, iyi Radio ikaba igiye gutangira gukora mu minsi mike.

Mu kuziba icyuho cy'aba bagiye, Radio10 ikaba yamaze kuzana abasimbura ba bo, bakaba bayobowe na Sam Karenzi, Jado Max, Nsabimana Eric na Cedric.

Nsengiyumba Sidick(ibumoso), Fuade(ukurkiyeho), Jean Luc(wambaye umupira wirabura) na Gicumbi(iburyo) basezeye kuri Radio&TV10
Sam Karenzi wamenyekanye cyane kuri Radio Salus ubu ni umwe mu banyamakuru ba siporo kuri Radio10
Jado Max yasubiye kuri Radio10


source http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-jean-luc-mu-marangamutima-yasezeye-kuri-radio10-abandi-4-berekejeyo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)