Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w'amahoro n'urukundo binyuze muri Siporo – Minisitiri Munyangaju

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y'u Rwanda ndetse n'amafederasiyo atandukanye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2020 batangije icyumweru cyo Kwibuka Abasiporitifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ukaba witabiriwe n'abanyacyubahiroo batandukanye barimo na Minisitiri wa Sports, Munyangaju Aurore Mimosa.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahashyinguye imibiri igera kuri 250,000.

Mu butumwa bwe, Minisitiri wa siporo yasabye abasiporitif kwimakaza umuco w'amahoro n'urukundo binyuze muri siporo.

Yagize ati“abasiporutifu bahuzwa na byinshi ariko na siporo ikagira umuyoboro mu guteza imbere igihugu binyujijwe mu mahoro no gutanga urukundo. Iyo abantu ari nk'abafana ba Rayon, abafana ba Arsenal cyangwa Real Madrid uba usanga bakundana. Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w'amahoro n'urukundo binyuze muri Siporo.”

Iki ni igikorwa ngaruka mwaka gisanzwe kiba n'ubundi muri uku kwezi Kamena, cyahuriranaga n'imikino yo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izwi nka "GMT" ariko uyu mwaka kubera icyorezo cya #COVID-19 iyi mikino ntizaba.

bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kigali
Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju asinya mu gitabo cy'abashyitsi
Yasabye abasiporutifu kurwangwa n'umuco w'amahoro n'urukundo


Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)