Nyuma yo kuvugwa muri Rayon Sports na Kiyovu Sports ntibumvikane, Kawunga yongereye amasezerano muri Sunrise

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe ya Sunrise FC, Uwambazimana Leon uzwi nka Kawunga, yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri iyi kipe, ni nyuma yo kutumvikana na Kiyovu Sports.

Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yananiranywe na Kiyovu Sports yamwifuzaga bikomeye.

Ibi byatewe n'uko iyi kipe ngo itubahirije ibyo bari bumvikanye mbere yo guhagaruka Nyagatare aza i Kigali kuyisinyira aho bashatse kugabanya amafaranga bumvikanye bavuga ko afite imvune mu ivi kandi akaba azi ko nta kibazo na kimwe afite.

Nyuma yo kunaniranwa na Kiyovu Sports byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports yahoze akinira mbere.

Ibi nabyo ntibyaje gukunda kuko uyu musore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yongereye amasezerano y'imyaka 2 akinira Sunrise FC.

Uwambazimana Leon akaba amaze imyaka 4 muri iyi kipe yo mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, akaba ari umwe mu bakinnyi yubakiyeho mu kibiga hagati cyane ko ari na kapiteni wayo.

Kawunga yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri Sunrise FC
Kawunga asanzwe ari kapiteni wa Sunrise FC


Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)