Musanze: Uwari mu rubyiruko rw'abakorerabushake yishwe atemwe

webrwanda
0

Byabere mu mudugudu wa Kabere, Akagari ka Coko, Umurenge wa Muko mu karere ka Musanze. Amakuru atangwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze avuga ko uyu musore yatezwe igico n' uwitwa Flodouard Dushimimana wamutemye agahita yishyikiriza Polisi ikorera ku murenge wa Muko.

Uyu Habimana washakanye na Nyirazaninka yakoraga akazi ko gufotora ariko akabifatanya n'umurimo w'ubwitange wo kuba umufotozi (photographer).

Umurambo we woherejwe mu bitaro byo mu Ruhengeri kugirango usuzumwe iby'urupfu rwe.

Ntabwo yaramenyekana icyabaye intandaro y'ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Habimana, gusa hari amakuru avuga ko umwe mu bakekwaho kwica Habimana babana mu rubyiruko rw'abakorera bushake Youth Volunteers



Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)