Mu gihe urwego rw'imyidagaduro n'ubukerarugendo mu Rwanda rukomeje gutera imbere, na serivisi zitangwa ahantu ho gusohokera ziragenda zihinduka hagamijwe guha abakiliya ibyo bakeneye bijyanye n'igihe. Ni muri urwo rwego ahazwi nka Hasta La Vista hasanzwe hamenyerewe nk'ahantu ho kwidagadurira no gusohokera, hageze indi serivisi nshya y'amacumbi ya VIP.
Aya macumbi mashya aje asubiza ibyifuzo by'abakiliya bifuza ahantu hihariye, hatekanye kandi hatanga ubwisanzure bwo kuruhukira mu gihe gito cyangwa kinini. Iyo gahunda izwi nka 'short time accommodation' yamaze kumenyerwa cyane mu bihugu nka Uganda na Kenya, aho abantu bakoresha amacumbi yo kuruhukiramo mu gihe gito bitewe n'ibyo bakeneye.
Hasta La Vista ivuga ko yazanye iyi gahunda mu rwego rwo gukomeza kujyana n'iterambere no gutanga serivisi zigezweho zihura n'ibikenerwa n'abakiliya b'ingeri kandi zitandukanye. Aya macumbi ya VIP afite ibikoresho bigezweho, ubwirinzi buhagije ndetse n'ahantu hatuje hafasha abayagana kwisanzura no kuruhuka neza. Bamwe mu bamaze kuyagerageza bavuga ko ari igitekerezo cyiza kuko gifasha abantu kubona aho baruhukira hatabahenze kandi bafite ubwisanzure busesuye, ibintu byari bisanzwe bimenyerewe cyane mu mijyi ikomeye yo muri Afurika y'Iburasirazuba nka Kampala na Nairobi.
Ubuyobozi bwa Hasta La Vista buvuga ko bugiye gukomeza kwagura no kunoza serivisi zabwo kugira ngo abakiliya babo bakomeze kubona ibyiza kandi bijyanye n'icyerekezo cy'iterambere ry'urwego rw'ubukerarugendo n'imyidagaduro mu Rwanda. Hasta La Vista iherereye hafi y'umurenge wa Nyamirambo muri centre ya Miduha kuri kaburimbo niko kabari kambere ugeraho ndetse ushobora no gufata icyumba cyangwa indiri serivise udahari wifashishije umurongo wa telefone 0789800241 cyangwa 0788440627
Source : https://flash.rw/2026/06/01/hasta-la-vista-yaguye-serivisi-zayo-itangiza-amacumbi-ya-vip-agezweho/