Impamvu Ben na Chance bahisemo Pastor Julienne Kabanda kubwiriza mu gitaramo cyabo #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ben&Chance bavuze ko impamvu bahisemo ko igitaramo cya Easter Jubilee kizabwirizwamo na Pastor Julienne Kabanda ari uko ari umubyeyi wabo kimwe n'abandi bagiye babikora mu byabanje.

Iki gitaramo cya Easter Jubilee kizaba ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 muri BK Arena.

Uyu munsi ni bwo byamekanye ko Pastor Julienne Kabanda ari we uzabwiriza muri iki gitaramo cy'amateka.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye uyu munsi, babajijwe impamvu ari we bahisemo aho guhitamo Bishop wabo muri Four Square basengera, Bishop Masengo Fidele cyangwa Apostle Mignone Alice Kabera usanzwe ari inshuti yabo.

Chance akaba yavuze ko impamvu bahisemo Kabanda Julienne kuko ari Maraine we ariko kandi n'abo bandi mu bitaramo byatambutse bagiye babafasha, rero iki gihe bakaba ari we bahisemo.

Ati "Igitaramo cya mbere twakoze Bishop wacu Masengo ni we wakibwirijemo, icya kabiri Pastor Julienne Kabanda ni we wakibwirijemo, ni na Maraine wanjye."

"Igitaramo duheruka gukora Apostle Mignone ni we wakibwirijemo. Iki gihe ni icya Julienne Kabanda, rero bose ni ababyeyi bacu."

Ben akaba yongeyeho ko Bishop Masengo ari umubyeyi wabo kandi no kujya kuzana igitaramo muri Arena babiganiriyeho ndetse ibintu byose yabagiriye inama, nta kibazo kirimo.

Bavuze ko kandi kuza muri iki gitaramo azaba ari umwanya mwiza wo kwizihiza urupfu n'izuka rya Yezu Kristo rero uzaba ari umwanya mwiza wo kwegerana n'Imana.

Ni igitaramo Ben&Chance bazafashwamo n'abandi bahanzi bakunzwe nka Papy Clever&Dorcas ndetse n'abakobwa bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 Frw muri Executive Zone, ibihumbi 35 Frw muri CIP Zone, ibihumbi 25 Frw muri Altar Zone, ibihumbi 20 Frw muri Premier, Stage View ni ibihumbi 15Frw mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 10 Frw.

Iki gitaramo kandi ku bantu bari hanze bashobora kuzakireba binyuze kuri www.connekyt.com aho bizabasaba kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10.

Ben&Chance bafite igitaramo cya Easter Jubilee ejo ku Cyumweru
Pastor Julienne Kabanda ni we uzabwiriza muri Easter Jubilee
Alicia na Germaine nabo bazaba bahari, ni cyo gitaramo cya mbere bazaba baririmbyemo
Papy Clever&Dorcas nabo bazaririmba muri iki gitaramo



Source : http://isimbi.rw/impamvu-ben-na-chance-bahisemo-pastor-julienne-kabanda-kubwiriza-mu-gitaramo-cyabo.html

Post a Comment

1Comments

  1. ntakintu ndabona kiryoshye nka couples umugabo numugore bakorana, bakora bimwe, bizerana, bakundana, bubahana ikirenze bazi kuganira, bakava kuri 0 bakagera hejuru...#igitaramoCyiza#

    ReplyDelete
Post a Comment