Uwiyita nyina wa Bahati yahakanye ibisubizo bya ADN #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Judith Makokha wavugaga ko ari nyina w'umuhanzi Bahati yamaganye ibisubizo by'isuzuma rya ADN byagaragaje ko nta sano ry'amaraso riri hagati yabo, avuga ko bishoboka ko byahinduwe cyangwa bikaba byarakozwe mu buryo budakurikije ukuri.

Umuhanzi w'icyamamare muri Kenya, Bahati, aherutse gukora isuzuma rya ADN n'umugore witwa Judith Makokha wari wivuga ko ari nyina umubyara. Icyakora, ibisubizo byavuye muri iryo suzuma byagaragaje ko nta sano ry'amaraso riri hagati yabo, ibintu byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nk'uko byatangajwe n'ivuriro ryakoze iryo suzuma, ibisubizo byerekanye ko amahirwe y'uko Judith Makokha yaba ari nyina wa Bahati ari ku gipimo cya 0%.

Nyuma yo kumva ayo makuru, Judith Makokha yahise agaragaza agahinda gakomeye ndetse anahakana ibyavuye muri iryo suzuma, avuga ko bishoboka ko hari abivangiye.

Judith yavuze ko atemera ibisubizo byatanzwe n'ivuriro, akavuga ko bishobora kuba byarahinduwe.

Yavuze ko hari abantu bamubwiye ko hari ikintu kitagenze neza mu buryo iryo suzuma ryakozwemo.

Yagize ati 'Hari ikintu cyakiniweho muri ibi bisubizo. Hari uwishyuwe amafaranga kugira ngo ibyasohotse bihindurwe.'

Yageze n'aho ashinja Bahati kuba ashobora kuba yarishyuye ibitaro kugira ngo bitange ibisubizo bitari byo. Ibyo byatumye avuga ko yifuza kujya ku bitaro byakoze iryo suzuma kugira ngo amenye neza uko byakozwe n'icyatumye ibisubizo biba bityo.

Ku rundi ruhande ariko Bahati yamusabye kudahubuka ahubwo bakabanza bakaganira ku buryo bakora irindi suzuma ahandi niba yumva atanyuzwe n'iryakozwe mbere. Yamubwiye ko niba koko hari ibyo akemanga, bashobora kujya mu kindi kigo cy'ubuvuzi bagasubiramo iryo suzuma.

Judith yashinje Bahati guhindura ibisubizo



Source : http://isimbi.rw/uwiyita-nyina-wa-bahati-yahakanye-ibisubizo-bya-adn.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)