Umuhanzikazi w'umunyabigwi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko yinjiye mu cyiciro gishya cy'ubuzima bwe kirangwa no guharanira uburenganzira bw'abagore, cyane cyane abahura n'ihohoterwa n'ihozwa ku nkeke mu kazi.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Mbu ,Sheebah yavuze ko yumvishe akwiye kwitwara gutya nyuma yo kuba umubyeyi, avuga ko byamuhinduye imitekerereze ndetse bikamutera kongera gutekereza ku buzima bwe bwashize.
Sheebah yagaragaje ko hari inkuru nyinshi zitari zo zagiye zimwandikwaho, bityo akaba ashaka kuzikosora akoresheje ijwi rye n'ubunararibonye bwe mu kurwanya ihohoterwa.
Yagize ati 'Ububyeyi bwatumye ndushaho kumva neza agaciro ko kurinda no kubaha umugore, ari na byo byanteye gufata icyemezo cyo kuvugira abagore bose bahura n'akarengane mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu kazi.'
Uyu muhanzikazi yashimangiye ko kwemererwa ari ingenzi mu mubano uwo ari wo wose uhuza umugore n'umugabo.
Yavuze ko abagabo bagomba gusobanukirwa ko nta kintu na kimwe cyakorwa hatabanje kubaho ubwumvikane busesuye, kandi ko azakomeza gukangurira abantu kubahiriza iri hame.
Ibi Sheebah yabitangaje mu gihe ari gutegura podcast nshya, izibanda ku bibazo bikomeye ariko bikunze gucecekwa, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, cyane cyane abashaka akazi muri iki gihugu.
Yatanze urugero rw'abagore bajya gusaba akazi bafite ibyangombwa byose bikenewe, ariko aho kwitabwaho hashingiwe ku bushobozi bwabo, bagasanga abo bagiye gusaba akazi babaganiriza mu buryo budakwiye, bamwe bakabatumira mu masaha adasanzwe cyangwa mu hantu hadakwiye, bagamije inyungu zitari iz'akazi.
Sheebah yavuze ko podcast ye izafasha gushyira ahagaragara bene ibi bibazo no gufasha abagore kumenya uburenganzira bwabo no kwanga guhohoterwa. Yongeyeho ko bamwe mu bagabo batinya ibiganiro nk'ibi kuko bishobora gutuma abagore barushaho kumenya ukuri no kwirwanaho.
Source : http://isimbi.rw/sheebah-yahagurukiye-gutamaza-abahohotera-abagore.html