Abanyeshuri bakosowe mu bizamini by'amashuri abanza barenga 219.900 aho batsinze ku kigero cya 75%.
Ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.
Muri icyo cyiciro Intara y'Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n'Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.
Uturere tuza imbere y'utundi ni Kirehe yatsindishije ku kigero cya 97%, Kicukiro iri kuri 92,2% na Ngoma ku kigero cya 90,9%, Nyagatare batsinda ku kigero cya 87,18% mu gihe Rusizi batsinze kuri 85,93%.
Uturere dutanu tuza inyuma ni Nyaruguru batsinze ku kigero cya 64,57%, Ruhango kuri 66,68%, Nyabihu biri kuri 68,99%, Kamonyi kuri 69,46% mu gihe Nyamagabe biri ku kigero cya 69,63%.
Muri rusange abakobwa ni bo batsinze neza muri iki cyiciro ugereranyije n'abahungu kuko batsinze ku kigero cya 53,2% kuri 46,8% ya basaza babo.
Mu banyeshuri batandatu ba mbere bahembwe bane bigaga mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba umwe akaba uwo mu Karere ka Musanze mu gihe undi ari uwo mu Karere ka Huye.
Abo ni Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.
Bakurikiwe na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.
Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye naho Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu gutsindisha ku kigero cyo hejuru 93,1%, Ngoma na 78,8%, Kayonza kuri 78,4%, Rusizi kuri 70,5%, na Rulindo batsinda ku kigero cya 69,5%.
Uturere tuza inyuma ni Musanze, aho batsinze ku kigero cya 44,6%, Kamonyi ku kigero cya 45,0%, Gakenke ku kigero cya 46,0%, Nyarugenge ku kigero cya 46,1% na Gasabo ku kigero cya 47,1%.
Ku rwego rw'Intara, iy'Iburasirazuba iza ku isonga ku kigero cya 74%, Iburengerazuba bukaza kuri 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali biri ku kigero cya 55% nubwo wagize abanyeshuri bane muri batanu babaye aba mbere ku rwego rw'Igihugu.

