Lugumi wavuzwe mu rukundo na Mutesi Jolly yavugishije benshi kubera Alliah Cool #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyemari Lugumi Saidi wavuzwe mu rukundo na Nyampinga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yagaragaje ko afitanye umubano wihariye na Alliah Cool.

Inkuru y'urukundo rwa Miss Mutesi Jolly n'uyu munyemari ukomoka muri Tanzania, ni imwe mu zavuzwe cyane muri 2025.

Miss Mutesi Jolly ntabwo yigeze yemera cyangwa ngo ahakane aya makuru inshuro zose yagiye abibazwaho n'itangazamakuru, gusa ibimenyetso byarabigaragazaga cyane ko uretse kompanyi ye y'ubucuruzi, Lugumi undi muntu yakurikiraga ku mbuga nkoranyambaga ni Mutesi Jolly, ibi bikiyongera ku magambo meza babwiranaga.

Gusa iby'uru rukundo byaje kuvugwa ko hajemo agatotsi nyuma, ni nyuma y'uko Lugumi akuye Jolly mu bamukurikira.

Kuri ubu uyu mugabo yongeye kugaruka mu mitwe y'itangazamakuru mu Rwanda nyuma y'uko agaragaje ko ubu noneho asa n'ufitanye umubano udasanzwe na Alliah Cool.

Ubu uretse kompanyi ye icuruza imbunda ya Tactical Defence undi muntu akurikira ni Alliah Cool aho benshi baketse ko yamusimbuje Mutesi Jolly.

Lugumi akurikira konti 2 gusa
Lugumi yongeye kuvugwa ku bakobwa bo mu Rwanda
Mutesi Jolly yakanyujijeho na Lugumi
Alliah Cool birakekwa ko yaba yasimbuye Mutesi Jolly kwa Lugumi



Source : http://isimbi.rw/lugumi-wavuzwe-mu-rukundo-na-mutesi-jolly-yavugishije-benshi-kubera-alliah-cool.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)