Nisize ibyondo mu maso kugira ngo abacengezi batambona - Ubuhamya bwa Padiri Jean Baptitse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Mvukiyehe Jean Baptiste washyizwe mu intwari z'igihugu mu cyiciro cy'Imena yahishuye urugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo Ishuri ry'Inyange ryaterwaga n'abacengezi nyuma gato ya Jenoside kugeza ku kwisiga ibyondo mu maso kugirango akize amagara ye yari mu karangatete.

Padiri Jean Baptiste usanzwe ari Umuyobozi w'Ingoro ya Yezu Nyir'impuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye ku itariki ya 18 Werurwe 1997 ari bwo abacengezi bagabye ibitero mu ishuri ry'Inyange ryari mu cyahoze ari Komine ya Kivumu muri perefegitura ya Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba .

Mvukiyehe avuga ko nubwo bibasiye imyaka y'amashuri itandukanye yari muri iki kigo ariko ko umwaka wa gatanu yigagamo ari wo wibasiwe n'umubare munini w'abantu bari bitwaje intwaro zirimo imbunda ndetse n'iza gakondo banambaye imwe mu myambaro yenda gusa n'iya gisirikare.

Mu kiganiro na ISIMBI, Uyu Wihayimana yagarutse ku buryo icyo gihe abacengezi basabye aba banyeshuri biganaga kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo, ariko bakabasubiza ko bose ari Abanyarwanda; ibintu byatumye aba bacengezi batangira kubarasa umwe ku wundi.

Atiib'Ni nka Roho Mutagatifu wadukoreyemo kuko icyo gihe baraje baratubwira ngo nimutwereke umuhutu cyangwa umututsi, twese ntitwigera tuva aho turi n'uwo bahagurukije yahitaga atsemba ntagire ikindi avuga. Babonye ibyo kwitandukanya byanze uwari ufite imbunda ari ku muryango yahise atangira kurasa mu banyeshuri.'

Padiri Mvuyekure yagaragaje ko imbarutso yo kurokoka ibi bitero yavuye ku mujinya abacengezi bahise bagira kubera ko byasaga nk'aho basuzuguwe bahita batangira gusohora abanyeshuri hanze y'ishuri mu kavuyo gakomeye katumye umwe muri abo bacengezi akeka ko yaza kumucika kubera yari yicaye imbere y'umuryango w'ishuri, amufata mu mashati batangira kwiyakana gusa umucengezi aza kunyerera ku bikoresho by'ubwabatsi byifashishwaga mu kuvugurura inyubako z'ishuri byari aho, na we ahera ko ariruka arabacika.

Nubwo yari amaze kwivana mu ntoki z'aba bacengezi ntabwo byari bihagije ngo yizere umutekano biri no mu byo yerekana ko byatumye atangira guhungira mu mashyamba yari akikije ikigo cy'ishuri akuramo imyenda yose yari yambaye ifite aho ihuriye n'ibirango by'impuzankano y'ishuri ndetse mu gusibanganya ibimenyetso no kwitandukanya burundu n'icyamuhuza n'ishuri cyose atangira kwisiga ibyondo mu isura mu kwisanisha n'abaturage basanzwe.

Ati 'Nkimara kumwiyaka nahise niruka ndahunga tugera mu mashyamba yari hafi y'ikigo urumva icyo twakoraga dore ko hari mu kwa Gatatu imvura yatangiye kugwa, itumba ryatangiye kuza tukagerageza gukuramo amashati y'umweru tukanisaga ibyondo kugira ngo tutagaragara kandi ubwo hari n'ukwezi.'

Mu mwaka wa 2001, Leta y'u Rwanda yashyize abana b'i Nyange mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda, barimo umunani bapfuye n'abandi 39 barokotse, bose bakaba bibukwa buri mwaka nk'abana bakoze ibikorwa bidasanzwe bitashoborwa na buri wese ndetse kuri ubu ibikorwa byabo bikaba byigishwa mu mashuri n'ahandi hose nk'urugero rwiza rwa 'Ndi umunyarwanda.'



Source : http://isimbi.rw/nisize-ibyondo-mu-maso-kugira-ngo-abacengezi-batambona-ubuhamya-bwa-padiri-jean.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)