Umunyamideli Niyitanga Olivier, washinze inzu ihanga imideli ya Tanga Designs, yongeye gutungura abakunzi b'imideli nyuma yo gushyira hanze ubwoko bushya bw'inkweto z'abagore n'abakobwa zizwi nka 'haut talon'.
Uyu mugabo wari usanzwe azwi cyane mu gukora imyambaro itandukanye ndetse n'amakanzu y'ubukwe n'ibirori byihariye, ubu yinjiye no mu ruganda rw'inkweto zigezweho. Izi nkweto nshya yazise amazina atandukanye arimo 'T-Bold', 'T-Mold' na 'T-Azura', buri zina rikaba rifite igisobanuro cyihariye mu rwego rwo kugaragaza ubudasa n'ubwiza bwazo.
Niyitanga yavuze ko gukora izi nkweto byamusabye igihe kinini cyo gutekereza no gukora ubushakashatsi kugira ngo azane ikintu gishya ku isoko ry'u Rwanda. Yagaragaje ko yakoresheje bimwe mu bikoresho biboneka mu Rwanda ndetse n'ibindi yatumije mu mahanga kugira ngo zirusheho kugira ubuziranenge n'isura ijyanye n'igihe.
Yavuze ko intego ye yari ukugira ngo abe umwe mu banyamideli ba mbere mu Rwanda bashoboye gukora inkweto z'abagore zifite urwego mpuzamahanga kandi zishobora guhangana ku isoko ryo hanze.
Nubwo atatangaje ibiciro by'izi nkweto, yavuze ko zizajya ziboneka ku bakunzi b'imideli bashaka ibintu by'umwihariko kandi bifite ireme. Yizeza abakiriya be ko azakomeza kuzana udushya mu rwego rwo guteza imbere imideli nyarwanda no kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Source : https://kasukumedia.com/niyitanga-olivier-yashyize-hanze-inkweto-nshya-za-haut-talon/