Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, avuga ko kutabona amanota atatu kuri Marines byatewe n'uko afite abakinnyi bagera kuri 11 bari mu gisibo cy'Abayisilamu.
Ni nyuma y'uko ejo hashize yanganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w'umunsi wa 23, Marines yamubanje bibiri aza kubyishyura mu gice cya kabiri.
Aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino, Umutoza wa APR FC akaba yavuze ko kuba afitemo abakinnyi b'abayisilamu kandi bari mu gisibo ari kimwe mu byamukozeho.
Ati 'Dufite abakinnyi 11 bari mu Gisibo cya Ramadhan (Igisibo cy'Abayisilamu), ibyo na byo ntabwo twabyirengagiza kuko bigabanya imbaraga z'abakinnyi. Ntabwo basinzira, babyuka saa Kumi z'Ijoro bagiye kurya no gusenga. Bituma imibiri yabo idakora neza nk'uko bagakwiriye kuba bitwara nk'abakinnyi."
APR FC iheruka gutsinda Gorilla FC, yari yatsinzwe na Al Hilal, inganya n'amakipe arimo Bugesera FC na Kiyovu Sports, yongeye kunganya na Marines FC.
Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yitwaje-igisibo-cy-abayisilamu.html