Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, rirateganya gushyiraho itegeko rishya ryo gusiba amakarita y'umuhondo yose nyuma y'imikino y'amatsinda cyangwa mbere ya kimwe cya kane cy'irangiza mu Gikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri United States, Canada na Mexico.
Iki cyemezo kigamije kugabanya ikibazo cy'uko bamwe mu bakinnyi babura imikino ikomeye ya kamarampaka kubera amakarita y'umuhondo baba baragiye bahabwa mu mikino yabanje. Akenshi byagiye bibabaza abafana kubona umukinnyi ukomeye asiba umukino wa 1/8 cyangwa 1/4 kubera ikarita y'umuhondo yabonye mu matsinda.
Ku ruhande rumwe, iki cyemezo ni cyiza kuko gituma amarushanwa arushaho kuba aryoshye kandi amakipe akinjira mu mikino ya nyuma afite abakinnyi bayo b'ingenzi. Abafana bashaka kureba irushanwa ririmo ibyamamare, aho kubona umukino ukomeye ubura uburyohe kubera kubura umukinnyi umwe w'ingenzi.
Ariko kandi hari ababona ko bishobora gutuma bamwe bakinana ubwisanzure bukabije, bakora amakosa menshi bazi neza ko ayo makarita azahanagurwa. Ibi bishobora kugabanya ikinyabupfura gike no kongera imikinire irimo ubushotoranyi.
Iki ni icyemezo cyiza ariko gisaba amategeko akomeye ku makarita atukura n'imyitwarire mibi. Umupira ukwiye kurindwa, ariko n'abafana bakwiye guhabwa amahirwe yo kureba abakinnyi beza bose mu mikino ya nyuma. FIFA igomba guhuza fairness n'amarangamutima y'abakunzi ba ruhago.