Police WFC yegukanye igikombe cy'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Police WFC yegukanye igikombe cy'irushanwa ryateguwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026, itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 y'umukino.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane i Musanze kuri iki Cyumweru, mu mikino yateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Police WFC yahawe igikombe, imidali ndetse n'igihembo cy'amafaranga angana na Miliyoni 3 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Mbere y'uyu mukino wa nyuma, kuri iyi sitade habanje umukino wahuje ETOFOP na TSS Nemba warangiye amakipe yombi anganya 0-0, na wo wari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

Iyi mikino yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, aho yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, n'Umunyamabanga Mukuru waryo Bonnie Mugabe.

Hari kandi Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore, Cassa Mbungo André.

Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Visi Perezida wa Police FC, Rtd ACP Jean Bosco Rangira, ndetse na Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda.

Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umugore ni uw'Agaciro.'










Source : https://rushyashya.net/police-wfc-yegukanye-igikombe-cyumunsi-mpuzamahanga-wumugore-2026-itsinze-rayon-sports-kuri-penaliti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)