Inzu ebyiri zikomeye zireberera inyungu z'abahanzi mu Rwanda, 1:55 AM Ltd na KIKAC Music, zunze amaboko zikaba zigiye gutangiza irushanwa ry'abanyempano mu muziki.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Coach Gael akaba nyiri 1:55AM yagaragaje ko vuba hagiye gutangira irushanwa ryo gushaka abana bafite impano bazakora bafatanyije na KICAK Music.
Ni mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda ariko na none bahereye mu bana bafite impano rimwe na rimwe usanga nta mikoro bafite.
Ni umushinga utazwi igihe uzatangirira ariko bikavugwa ko ari muri uyu mwaka wa 2026.
1:55 AM Ltd ikaba yaragiye irerebera inyungu abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie bafite uyu munsi, Kivumbi King baheruka gutangaza, Kenny Sol wayisezeye n'abandi.
KIKAC Music ubu ibarizwamo abahanzi nka Bwiza Emerance yananyuzemo abahanzi nka Niyo Bosco, Mico The Best, Danny Vumbi n'abandi.
Source : http://isimbi.rw/1-55-am-yunze-amaboko-na-kikac-music.html