Zidane washyize Kimenyi Yves mu banyezamu 4 beza, yavuze ko yavuwe nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Police FC, Nsabimana Eric Zidane yavuze ko Kimenyi Yves uheruka gusezera gukina umupira w'amaguru atari cyo gihe ahubwo yabitewe n'imvune yagize akavurwa nabi, yemeje ko kuri we ari mu banyezamu bane beza b'abanyarwanda yabonye.

Kimenyi Yves yasezeye umupira w'amaguru nyuma y'imvune ya y'igufa ry'umurundi cyangwa ruseke (Tibia) gukira bikaba byaranze.

Kapiteni wa Police FC, Zidane akaba yabwiye ISIMBI ko Kimenyi yazize kuvurwa nabi kuko imvune yagize hari n'abandi mu Rwanda bazigize kandi bakize bakagaruka mu kibuga.

Ati "Kimenyi Yves yasezeye umupira akiri moto ariko bitamuturutseho, ni ibyago by'imvune yagize ya 'tibia' bamuvura nabi ku giti cyanjye ni ko nabivuga kuko abandi bagiye bagira ziriya mvune barakize, ba Faustin (Usengimana) barakize, bimuhatirije kureka umupira ariko na we si we ni imvune gusa ndamwifuriza kuruhuka kwiza, ajye no mu bindi hari ibintu byinshi yafasha mu mupira."

Nsabimana Eric Zidane akaba yemeza ko Kimenyi Yves ari mu banyezamu bane beza yabonye barimo na Kwizera Olivier, Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Eric Bakame.

Kimenyi Yves nyuma yo kugira imvune tariki ya 29 Ukwakira 2023 ku mukino AS Kigali yakinaga na Musanze FC i Musanze aho yakandagiwe na Peter Agblevor, tariki ya 30 Ukwakira 2023 yahise abagirwa mu Bitaro by'Inkuru Nziza i Gikondo.

Nyuma byaje kugaragara ko bitagenze neza kuko gukira byaranze, yasabwe ko yakwishyura miliyoni 18 Frw akaba yajya hanze kuvurirwayo arayabura.

Yahise ahitamo kubireka maze tariki ya 20 Gashyantare 2026 atangaza ko yamaze gusezera gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

Zidane avuga ko Kimenyi Yves yavuwe nabi
Kimenyi Yves yasezeye umupira imburagihe kubera imvune
Bakame ubu utoza abanyezamu ba Rayon Sports, Zidane yemeza ko mu bihe bye yari mwiza cyane
Kwizera Olivier ari munyezamu bemeje Zidane
Ndoli Jean Claude ubu utoza muri APR WFC, ni umunyezamu Zidane yabonye wari umuhanga



Source : http://isimbi.rw/zidane-washyize-kimenyi-yves-mu-banyezamu-4-beza-yavuze-ko-yavuwe-nabi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)