Shaddyboo, Dj Marnaud na Ruti Joel bageneye ubutumwa Bad Rama wabaye 'Inyangarwanda' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu byamamare banze gukomeza kurebera Bad Rama akomeza gutuka u Rwanda n'abayobozi bakuru b'igihugu, bamugenera ubutumwa bagaragaza ko ibyo arimo atari byo.

Bad Rama akaba yarijanditse mu bikorwa byo gusebya Igihugu n'abayobozi b'u Rwanda, akoresheje ibinyoma byambaye ubusa, ibyo benshi bakeka ko yaba ari amaco y'inda.

Ni ibintu bikekwa ko yakoreshejwe n'amaco y'inda akorera abarwanya Leta y'u Rwanda baba bifuza kubona umuntu uharabika isura y'Igihugu kabone nubwo yaba abeshya by'umwihariko bakabyina intsinzi iyo bikozwe n'umuntu uzwi.

Uyu ni umutego bikekwa ko Bad Rama yaguyemo nyuma yo kugera muri Amerika amakarita yose y'ubuzima yagombaga gukina amaze kumushirana, akisanga iyo asigaranye ari ugusebya Igihugu n'abayobozi bacyo.

Bamwe mu byamamare nyarwanda batangiye gukebura uyu mugabo wari umunyemari ashora mu muzi w'u Rwanda akaza guhomba.

Shaddyboo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto ya Bad Rama iherekezwa n'indirimbo 'Ishiraniro' ya Fashaho Phocas ariko yasubiwemo na Daddy Cassanova agenera ubutumwa Bad Rama, amwibutsa ko adakwiye gutwarwa n'ibyo abonye muri Amerika ngo akomeze ibikorwa byo gusebya no guharabika aho avuka.

Mu bitaramo biherekeza Tour du Rwanda 2026, icyaraye kibereye i Rubavu, Dj Marnaud na Ruti Joel bifashishije indirimbo 'Ntimugire Ubwoba' bakoranye na Massamba Intore, mu mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga barimo kuyiririmba, basabye abantu ngo 'Iyi Video muyereke Baad Rama.'



Source : http://isimbi.rw/shaddyboo-dj-marnaud-na-ruti-joel-bageneye-ubutumwa-bad-rama-wabaye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)