William Togui yacunguye APR FC bigoranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino utari woroshye, ibitego biriiri bya rutahizamu William Togui Mel bihesheje itsinzi APR FC ya 2-1 imbere ya Gorilla FC ihita inafata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, APR FC itari ifite Seidu Yussif Dauda uri mu bihano, umunyezamu Ishimwe Pierre ufite imvune ni yo yakiriye Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

Iminota 5 ya mbere, APR FC ni yo yari yihariye umukino igerageza kurema uburyo bw'ibitego ariko nta mahirwe afatika irabona.

Amahirwe ya mbere akomeye ya APR FC ari nayo yari abonetse mu mukino, hari ku munota wa 8 ubwo Memel Dao yahinduraga umupira mwiza imbere y'izamu ariko William Togui Mel kuwushyira mu izamu biranga.

Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 16 yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira unyura hejuru y'izamu.

Gorilla FC wabonaga irimo irushwa nta n'amahirwe yaremye, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 24, ni ku mupira muremure watewe maze kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude akawufunga nabi ugahita wifatirwa na rutahizamu Kalifa Traore wahise utsindira Gorilla FC igitego cya mbere.

APR FC yahise isa n'ikangutse, itangira gushyira Gorilla FC ku gitutu ishaka kwishyura iki gitego. Cheikh Djibril Ouattara yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko unyura hanze y'izamu.

APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego biranga bajya kuruhuka ari 1-0.

APR FC yagarutse mu gice kabiri ishaka igitego hakiri kare biranayihira aho yaje kukibona ku munota wa 46 cyatsinzwe na William Togui Mel n'umutwe ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert.

Muri iyi minota APR FC yarimo ishaka n'icya kabiri inabona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 63, Nduwimana Frank wa Gorilla FC yahinduye umupira mwiza ariko habura umukinnyi ushyira mu izamu.

Umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa yahise akora impinduka 3, Nduwimana Frank, Kalifa Traore na Nizeyimana Omar bavuyemo hinjiramo Irakoze Darcy, Rutonesha Hesbone na Ndikumana Landry

APR FC nayo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 67 aho Memel Dao na Denis Omedi bavuyemo hinjiramo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.

Izi mpinduka zatumye APR FC yiyongera imbaraga mu busatirizi, nk'aho ku munota wa 69 Mugisha Gilbert yabonye amahirwe ari mu rubuga rw'amahina ariko yatera mu izamu ukanyura hejuru yaryo.

Chancellor Dong Mengue aba yatsindiye Gorilla FC igitego cya kabiri ku munota wa 71, ni nyuma yo kwinjira mu rubuga rw'amahina maze ateye mu izamu umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo.

Ku munota wa 79, APR FC yabonye kufura yatewe neza na Ruboneka Bosco ariko ku bw'amahirwe make umunyezamu Ntagisanayo Serge awukuramo.

APR FC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 85 Cheikh Djibril Ouattara na Ruboneka Bosco bahaye umwanya Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah.

Rutonesha Hesbone yacomekeye umupira mwiza Landry ku munota wa 87 ariko Adolphe awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cy'intsinzi ndetse iza kukibona ku munota wa nyuma w'umukino (ku munota wa 4 w'inyongera) cyatsinzwe na William Togui Mel n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Mugisha Gilbert. Umukino warangiye ari 2-1.

APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri n'amanota 40 inganya na Al Hilal ya mbere. Gorilla FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 24.

Undi mukino w'umunsi wa 22 wabaye uyu munsi Al Merreikh yanganyije na Gasogi United 1-1.

Indi mikino y'umunsi wa 22 iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2022

Al Merreikh 1-1 Gasogi United
APR FC 2-1 Gorilla FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026

Rutsiro FC vs Marines FC
AS Muhanga vs Police FC
Musanze FC vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Gicumbi FC
Mukura VS vs Al Hilal

Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026

Bugesera FC vs Amagaju FC
AS Kigali vs Etincelles FC

APR FC yatsinze Gorilla FC
William Togui Mel yatsinze ibitego biriiri



Source : http://isimbi.rw/william-togui-yacunguye-apr-fc-bigoranye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)