Zari Hassan arifuza impano za miliyoni 67 frw kuri Saint Valentin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan yashyize hanze urutonde rw'ibintu bifite agaciro ka miliyoni 67 z'amafaranga y'u Rwanda yifuza ko yazahabwamo impano ku munsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin w'uyu mwaka wa 2026.

Buri tariki ya 14 Gashyantare hizihizwa umunsi w'abakundana, Zari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa kaminuza Brooklyn City College iherereye muri Afurika y'Epfo ndetse akaba n'umwe mu bagore bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga muri aka karere, yanyujije ubu butumwa kuri Instagram na Facebook, agaragaza ko impano yifuza zigizwe ahanini n'imyambaro n'ibikoresho by'imideli bihenze ku rwego mpuzamahanga.

Agaciro k'ibi bintu byose hamwe gashobora kugera hafi kuri miliyoni esheshatu z'amashilingi ya Kenya aya akabakaba miliyoni 67 z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu byagarutsweho cyane ku rutonde rwe harimo amasakoshi yo mu nzu zizwiho guhanga imideli ku isi nka Hermès na Louis Vuitton.

Nubwo atigeze atangaza ubwoko bwihariye ashaka, amasakoshi aturuka muri izo nzu azwiho kuba ahenze cyane bitewe n'ibikoresho akorwamo n'umwihariko wayo, aho hari agura agera no kurenga miliyoni imwe y'amashilingi ya Kenya.

Ikindi kintu cyihariye ku rutonde rwe ni imyambaro ya 'abaya' igera kuri 20. Abaya ni umwambaro wambarwa cyane mu mico y'Abayisilamu, ariko umaze kubona isoko rinini mu mideli ya kijyambere ku rwego mpuzamahanga.

Bitewe n'ubudodo, imyenda ikozweho n'uwawuhanze, iyi myambaro ishobora gutwara amafaranga menshi, bigatuma igira uruhare runini mu gaciro k'urutonde rwa Zari.

Nubwo yagaragaje ibi byifuzo by'ibintu bihenze, Zari yibukije ko urukundo rutagarukira ku mpano, ashimangira ko icyubahiro n'urukundo nyakuri bigomba kugaragarira mu buzima bwa buri munsi, atari ku munsi umwe gusa.

Zari Hassan arifuza impano zihenze kuri St Valentin



Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-arifuza-impano-za-miliyoni-67-frw-kuri-saint-valentin.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)