Umuyobozi wa PSF Karongi, Ntwari Janvier yabitangaje ku wa 28 Kamena 2026, mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikagurisha ry'abikorera b'i Karongi ryiswe Kivu Summer Expo, ribaye ku nshuro ya kabiri.
Ni imurikagurisha rifite umwihariko ugereranyije no mu myaka yashize, kuko iry'uyu mwaka ryitabiriwe n'abashoramari banini barimo inganda n'amahoteli.
Mu nganda ziri kumurika ibyo zikora harimo Uruganda MT Wood Solution arirwo ruganda rwonyine rukora ibikoresho mu mbaho mu Rwanda, hakaba uruganda Future Bricks rukora amatafari, uruganda Karongi Tea Factory rutunganya icyayi.
Iri murikagurisha kandi ryitabiriwe n'amahoteli arimo Bethany Hotel na Hotel Chateau le Marara aho abakeneye serivisi zabo bari kuzihererwa mu Expo uretse serivisi z'amacumbi.
Ntwari Janvier yavuze ko abikorera bashimira Guverinoma y'u Rwanda ubufatanye n'ibindi bihugu butuma ishoramari rikomeza gutera imbere binyuze mu guhanga ibishya n'ikoranabuhanga.
Ati 'Imurikagurisha ry'uyu mwaka rifite umwihariko kuko twongeyemo udushya turimo siporo rusange, irushanwa rya triathlon. Nanone tuzerekana irushanwa rizabera mu kiyaga cya Kivu ryo kuvugama/gutwara amato matoya naryo tuzahemba abazaba bitwaye neza'.
Muri iri siganwa ry'abatwara ubwato rigiye kubera mu Karere ka Karongi abagore bazasiganwa ukwabo n'abagore basiganywe ukwaho.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimye uruhare abikorera bagira mu iterambere ry'igihugu binyuze mu misoro no guhanga akazi, asaba abaturage gucika ku muco wo kumva ko bazatezwa n'abaterankunga.
Meya Muzungu yashyimye ireme ry'ibikoresho biri kumurikwa, avuga ko ari umusaruro w'imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere ireme ry'uburezi no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ati "Hari igihe uganira n'umuntu ukumva aravuze ngo uwaduha umugira neza. Muri iki gihe twizihiza kwibohora ku nshuro ya 32 ukwiye kumva ko umugiraneza wawe ari wowe ubwawe".
Imurikagurisha Kivu Summer Expo ryatangiye tariki 25 Kamena bifungurwa ku mugaragaro tariki 28, biteganyijwe ko rizasozwa tariki 4 Nyakanga 2026.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-karongi-hagiye-kubera-isiganwa-ry-abatwara-ubwato