Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi agomba gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye byagaragaye mu kongera umusaruro w'ubuhinzi, naho Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yatumijwe kugira ngo asobanure ibijyanye no gutunganya umusaruro no kuwushakira amasoko.
Ni imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange yateranye ku wa 29 Kamena 2026, yagezwagaho raporo y'ingendo rusange abadepite bakoreye mu gihugu hose muri Gicurasi na Kamena 2026, hagamijwe gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w'ubuhinzi.
Mu bibazo bigaragara mu buhinzi harimo iby'inyongeramusaruro n'imbuto bitinda kugera ku bahinzi, imbuto zituburwa zahabwa abaturage ntizitange umusaruro witezwe, ndetse n'umusaruro wa bimwe mu bihingwa byera umusaruro ukabura amasoko.
Mu myanzuro Inteko Rusange umutwe w'Abadepite yatoye harimo gutumiza Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu buhinzi.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda we yatumijwe ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye bijyanye no gutunganya umusaruro wa bimwe mu bihingwa no kuwubonera isoko.
Abadepite kandi basabye Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta gukora igenzura ricukumbuye ku bibazo byagaragaye mu ruhererekane rwo gutunganya no gutubura imbuto zihabwa abahinzi ntizitange umusaruro wari witezwe.
Ni mu gihe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu we yasabwe kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko, uko ibibazo abaturage bagejeje ku Badepite biri mu nshingano z'inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage bigaragara muri raporo z'Uturere byakemuwe.