Abagore 5% mu Rwanda ni bo bafite inzu zibanditseho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bushya ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025, bugaragaza ko umubare w'abagore bafite imitungo itimukanwa ikubiyemo inzu n'ubutaka benda kungana n'uw'abagabo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026, bwakorewe ku bantu barenga 20.831 harimo abagore 14.283 hamwe n'abagabo 6.548.

Bugaragaza ko abantu benshi mu Rwanda batagira imitungo itimukanwa ibanditseho ku giti cyabo kubera ko abafite iyi mitungo usanga bafite abagore cyangwa abagabo.

Bugaragaza ko mu Rwanda abagore 5% ari bo bafite inzu zibandetseho mu buryo bwemewe n'amategeko mu gihe abagabo ari 9%.

Abagore 36% bafite inzu zibanditseho ariko bafatanyije n'abagabo babo mu gihe ku ruhande rw'abagabo bafite inzu zibanditseho bafatanyije n'abagore babo ari 28%.

Gusa ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore 59% mu Rwanda nta nzu bagira zibanditseho mu gihe abagabo bo ari 60%.

Ku bijyanye n'ubutaka, abagore 4% ni bo bafite ubutaka bubanditseho mu gihe abagabo ari 8%. Gusa abagore 20% babufatanyije n'abagabo babo mu gihe abagabo 17% babufatanyije n'abagore babo.

Muri rusange ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bagira imitungo itimukanwa mu Rwanda ibanditseho ku giti cyabo yaba ari abagore cyangwa abagabo bakiri bakeya, ahubwo ko ababufite akenshi usanga babusangiye n'abo bashakanye.

Ni ukuvuga ngo abantu badafite inzu mu Rwanda ni benshi kuko abagore ni 59% mu gihe abagabo bo ari 61%. Abagore badafite ubutaka ni 74% naho abagabo bo ni 73%.

Abagore 5% mu Rwanda ni bo bafite inzu zibanditseho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-5-mu-rwanda-ni-bo-bafite-inzu-zibanditseho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)