59% y'ibitabo biri mu mashuri yo mu Rwanda byimwe abanyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2024/25 igaragaza ko ibitabo byatanzwe mu mashuri mu bice bitandukanye by'igihugu bikoreshwa ku rugero ruri hagati ya 29% na 49%.

Mu mashuri abanza ibitabo by'Imibare bikoreshwa ku gipimo cya 36%, ibitabo by'Ikinyarwanda bikoreshwa ku gipimo cya 49%, mu gihe iby'Icyongereza bikoreshwa ku gipimo cya 32%.

Mu mashuri yisumbuye, ibitabo by'Imibare bikoreshwa ku gipimo cya 29%, iby'Ikinyarwanda bikoreshwa ku gipimo cya 49%.

Depite Niwemahoro Wassila ati 'Iyo ibitabo bigeze ku mashuri ntibikoreshwe twaba turi kugana he?...ibi bintu bizagira ingaruka zikomeye nihatagira igikorwa.'

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko batanga integanyanyigisho n'imfashanyigisho bikajya mu maboko y'abayobozi b'ibigo by'amashuri ari na bo babicunga.

Ati 'Hari amabwiriza tuba twatanze yerekeranye n'imikoreshereze y'ibi bikoresho byoherezwe mu mashuri harimo ibitabo na mudasobwa hakagira n'amahugurwa tuba twabahaye.'

Yavuze ko mu isuzuma ryakozwe mu mwaka ushize basanze hari abayobozi batujuje ibisabwa, harimo n'abadacunga neza umutungo bituma bahindurirwa inshingano bagirwa abarimu.

Ati 'Icyo turi gukoraho nk'ingamba ni uko ku bijyanye n'imfashanyigisho, mu isuzuma tuzakorera abayobozi b'amashuri hazajyamo igice cy'uburyo bwo gucunga ibikoresho tuba twohereje mu mashuri ihabwe n'amanota ahagije kuko usanga hari aho bitari gukoreshwa, abanyeshuri batabisoma.'

Dr Mbarushimana yavuze ko uzajya atsindwa iki cyiciro na we azaba afite ibyago byo kuva mu nshingano z'umuyobozi akajya kuba umwarimu.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yatanze urugero rwo mu Karere ka Gisagaraa aho ibitabo bibitse ku buryo abanyeshuri badashobora kubigeraho.

Ati 'Bibitse kure yabo kandi ni igitabo cy'umunyeshuri…njye ndabibona nk'ikibazo kuko niba bigeze kuri 49% mu buryo bwo gukoresha neza ibitabo, ngira ngo twese turabihuriraho ko gukoresha neza ibitabo ari uko abanyeshuri babisoma. Ntabwo kubikoresha neza ari ukubibika. None hamwe na hamwe birabitse.'

Dr Mbarushimana yavuze ko harimo gushyira mu myanya abakozi bashinzwe amasomero mu bigo byose no kugena ububiko bw'ibitabo hagamijwe korohereza abana kubitira.

Ati 'Mu ntangiriro z'umwaka utaha w'amashuri, amashuri menshi afite ibitabo azabasha kubona abashinzwe isomero. Ubundi twatozaga umwarimu cyangwa ushinzwe amasomo kugira ngo abashe kubicunga. Ubu amashuri azaba afite ubishinzwe.'

Ibyavuye muri LARS ni ingaruka z'ibitabo bibitse?

Umugenzuzi Mukuru Wungirije w'Imari ya Leta, Habimana Patrick yagaragaje ko ikibazo cyo gukoresha nabi ibitabo mu mashuri gifitanye isano n'uburyo abanyeshuri b'u Rwanda badasobanukirwa ibyo basoma.

Ati 'Bifite ingaruka. Iyo urebye isesengura ryakozwe na NESA ryagaragaje ko hari abanyeshuri bashobora gusoma ntibumve ibyo basoma, hakaba n'abanyeshuri badashobora no gusoma,…iyo ubirebye neza iyi ngaruka ishobora no kugera mu myaka 20, bikagira n'ingaruka mu mitangire ya serivisi twifuza nk'igihugu.'

Habimana yavuze ko ibi bibazo bikeneye impinduka zihuse kuko bimaze igihe kirekire biganirwaho.

Raporo nshya y'isuzuma ry'imyigire mu mashuri yo mu Rwanda, Learning Achievement in Rwandan Schools 2025, LARS 2025, igaragaza ko isuzuma ryakozwe muri Gicurasi 2025, ryakorewe ku banyeshuri 22.950 bo mu mashuri 592, mu turere twose 30 tw'igihugu.

Mu isuzuma ryo gusoma Ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza, abanyeshuri basabwaga gusoma amagambo n'interuro, nyuma bagasubiza ibibazo bigaragaza niba basobanukiwe. Igipimo gisabwa ni uko umwana uri kuri uru rwego abasha gusoma nibura amagambo 35 ku munota.

Mu gusoma amagambo atari mu nteruro, 48,9% by'abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ni bo bageze kuri icyo gipimo. Impuzandengo yabo yari amagambo 34,7 ku munota, munsi gato y'igipimo cya 35.

Mu gusoma igika cy'amagambo akurikiranye, 70,8% bageze kuri icyo gipimo, bafite impuzandengo y'amagambo 45 ku munota.

Ariko ikibazo gikomeye kigaragara mu gusobanukirwa. Ku rwego rw'igihugu, 43,6% gusa by'abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ni bo bashoboye gusubiza neza nibura ibibazo bitandatu muri birindwi byo gusobanukirwa ibyo bari bamaze gusoma.

Mu yandi magambo, mu bana 100 bo mu mwaka wa gatatu, abagera kuri 71 bashobora gusoma igika ku muvuduko ukwiye, ariko 44 gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye.

Icyongereza cyakomeje kuba ingorabahizi

Mu mwaka wa Gatatu w'abanza, 46,6% gusa by'abanyeshuri ni bo bageze ku rwego rw'ibanze rusabwa mu Cyongereza. Ibi bisobanuye ko abarenga kimwe cya kabiri, hafi 53,4%, bari munsi y'urwego rusabwa.

Nubwo 63% bashobora gusoma amagambo ari mu nteruro, 24% gusa ni bo basobanukirwa ibyo basomye. Ni ukuvuga ko munsi ya kimwe cya kane cy'abanyeshuri bo mu wa Gatatu w'abanza bashobora gusoma Icyongereza no kugisobanukirwa ku rwego rwabo.

Ikibazo cyo gusobanukirwa mu Cyongereza kigaragara no mu buryo ibibazo byasubijwe. Mu mwaka wa Gatatu w'abanza, ikibazo cyoroheje cyo gushaka amakuru mu gika kigufi cyasubijwe neza na 29,0% gusa by'abanyeshuri. Ikindi kibazo nk'icyo cyasubijwe neza na 31,6%.

Mu wa Gatandatu w'abanza, ikibazo cyo gusobanura amakuru ari mu nkuru cyasubijwe neza na 23,8% gusa, naho icyasabaga guhuza ibitekerezo biri mu nteruro zitandukanye gisubizwa neza na 27,5%.

Mu wa Gatatu w'ayisumbuye, aho abanyeshuri baba bamaze imyaka myinshi biga mu Cyongereza, ikibazo gikomeye kurusha ibindi mu isuzuma ry'Icyongereza cyasubijwe neza na 15,0% gusa.

Depite Niwemahoro Wassila yagaragaje impungenge ku bitabo biri mu mashuri bidakoreshwa bishobora gutuma abana bazamuka badafite ubumenyi bufite ireme
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukoresha neza ibikoresho bitangwa mu mashuri
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko bari gushyira mu myanya abakozi bashinzwe amasomero mu mashuri
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko umuyobozi uzajya ananirwa gucunga neza umutungo w'ishuri azajya agirwa umwarimu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bitabo-biri-mu-mashuri-y-u-rwanda-birenga-59-bitagera-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)