Umwaka wa 2027 ushobora gusiga u Rwanda rwungutse uruganda ruteranya amakamyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 mu gikorwa cyo gusabana cyahuje iki kigo n'abakiliya bacyo mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 kimaze gikorera mu Rwanda.

Ni igikorwa cyaranzwe no kungurana ibitekerezo na bo ku buryo bwo kunoza imikoranire ndetse banamurikirwa ikamyo ya Howo ivuguruye.

Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery Rwanda Vehicles, Ruzagiliza Francis, yagaragaje uburyo icyo kigo cyagize umusanzu ugaragara mu guteza imbere ubwikorezi bukoresheje amakamyo mu Rwanda.

By'umwihariko yagaragaje ko icyo kigo gicuruza imodoka z'uruganda rwa Sinotruk rukora amakamyo manini atwara imizigo yari akenewe cyane mu Rwanda muri za 2015 ubwo batangiraga kuhakorera.

Ati 'Nko mu bwikorezi mbere wasangaga hakoreshwa udukamyo duto, imirimo ikadindira. Ubu amakamyo yacu usanga yarafashije abantu kwihutisha imirimo ikarangirira igihe.'

Yagaragaje ko kugeza ubu imikorere yabo ihagaze neza ndetse ko amakamyo yabo afite ubushobozi bwo gutwara ibintu byinshi kuva kuri toni eshanu kugeza kuri toni 35, ariko ko bagiye kwagura ibikorwa.

Ati 'Aho Isi igeze dukeneye amakamyo y'amashanyarazi kuko mubona ko ibikomoka kuri peteroli bizamuka buri munsi. Turatekereza ko ayo makamyo y'amashanyarazi azajya akorera imbere mu gihugu mu ntera y'ibilometero biri hagati ya 250 na 300. Ubu twamaze kubaka aho kongereramo umuriro hano i Kigali kandi n'i Kayonza tuzaba twujuje ahandi bitarenze mu Ukuboza 2026.'

Yongeyeho ko izo kamyo z'amashanyarazi bateganya ko bitarenze muri Nzeri uyu mwaka zizaba zageze ku isoko ry'u Rwanda kandi na zo zizakorwa n'uruganda Sinotruk basanzwe bakorana.

Ikindi gikomeye icyo kigo giteganya gukora ni ukubaka uruganda ruteranyirizwamo amakamyo mu Rwanda, ruzubakwa mu Karere ka Kayonza, ndetse rukazaba rwatangiye gukora bitarenze muri Nzeri 2027.

Urwo ruganda ruzaha akazi abantu barenga 1.500, kandi intego ni uko ruzajya rugurisha n'amakamyo mu bindi bihugu by'akarere bisazwe bijya kuyagurira i Kigali.

Ibyo bizagabanya igihe uwatumije ikamyo ayibonera ndetse bigabanye n'igiciro cyayo ariko binazamure ubukungu bw'Igihugu.

Muri iki gikorwa cyo gusabana n'abakiliya, Asia Machinery Rwanda Vehicles yanerekanye indi kamyo yo mu bwoko bwa Howo ivuguruye kuko yishyiramo amavitensi ikaba inywa mazutu nke ugereranyije n'isanzwe, kandi itangwaho garanti y'imyaka itanu kuko ikomeye bihagije.

Asia Machinery Rwanda Vehicles imaze guha akazi abantu babarirwa muri 80, barimo 50 bakora mu igaraje ryayo rigezweho. Icuruza amakamyo ari hagati ya 400 na 500 buri mwaka.

Nzamurambaho Obed, umaze imyaka itanu agura amakamyo muri Asia Machinery Rwanda Vehicles, yavuze ko kuva yahagura iya mbere mu 2021 nta kibazo na kimwe yagize, ku buryo buri mwaka bituma agura indi kandi akorana neza n'icyo kigo.

Abayobozi ba Asia Machinery Rwanda Vehicles bishimiye intambwe icyo kigo cyeteye mu myaka 10
Abakiliya ba Asia Machinery Rwanda Vehicles bahawe impano zirimo telefone
Ibi birori byaranzwe no gusangira
Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery Rwanda Vehicles, Ruzagiliza Francis, yagaragaje uburyo icyo kigo cyagize umusanzu ugaragara mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha amakamyo mu Rwanda
Nzamurambaho Obed umaze imyaka itanu agura amakamyo muri Asia Machinery Rwanda Vehicles, yavuze ko kuva yahagura iya mbere mu 2021 nta kibazo na kimwe yagize
Hatanzwe impano zinyuranye ku bakiliya b'iki kigo
Hamuristwe ikamyo nshya ya Howo
Ubu bwoko bwa Howo bufite umwihariko wo gukoresha mazutu nke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2027-ushobora-gusiga-u-rwanda-rwungutse-uruganda-ruteranya-amakamyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)