Taylor Swift arimo! Urutonde rw'ibyamamare 10 byateye ishoti Grammy Awards 2026 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe ibihembo bya Grammy Awards 2026 byatangirwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikanitabwirwa n'abahanzi benshi b'ingeri zose, ISIMBI twaguteguriye urutonde rw'abahanzi 10 batunguranye ntibabyitabire kandi bari batumiwe.

Mu byamamare bitagaragaye harimo Gracie Abrams, nubwo yari yarigeze gutangazwa mu bahataniye ibi bihembo [Nomination] inshuro nyinshi mu myaka yashize, amakuru dukesha ikinyamakuru Variety yemeza ko kuba atarabonye amahirwe mu guhatana mu byiciro bikomeye birimo indirimbo y'umwaka byatumye asiba kwitabira uyu muhango.

Umuhanzikazi Role Model na we ntiyagaragaye, ahanini bitewe n'uko atabonye nomination n'imwe muri uyu mwaka, nubwo yari afite indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane.

Umuhanzi The Weeknd, wegukanye Grammy enye mu mateka ye, na we ntiyitabiriye kuko album ye nshya n'indirimbo yakoranye na Playboi Carti itigeze ihabwa agaciro n'akanama ka Grammy ibi ahurijeho na Lorde na we wasibye nyuma yo kudahabwa nomination kuri album ye ya kane yise 'Virgin'.

Abahanzikazi bakomeye barimo Beyoncé na Taylor Swift nabo ntibagaragaye. Beyoncé yari yaratsindiye igihembo cya 'Album of the Year' mu mwaka ushize, ariko iyi album ye ntiyari mu gihe cyemewe uyu mwaka ku buryo yashoboraga guhatana.

Taylor Swift we ntiyari mu bahatanira ibihembo kandi amakuru avuga ko ari mu myiteguro y'ubukwe na Travis Kelce.

Ariana Grande, nubwo yari yegukanye igihembo cya 'Best Pop Duo/Group Performance' mu mwaka ushize, nawe yasibye kimwe na Cynthia Erivo wari uri mu birori by'ikinamico byabereye i London.

Timothée Chalamet na we ntiyitabiriye kubera indi mihango yari yitabiriye mu Bwongereza, ibintu byatumye n'umukunzi we Kylie Jenner atagaragara.

Mu bandi basibye harimo LISA wo muri Blackpink uri mu ifatwa ry'amashusho ya filime azagaragaramo riri kubera muri Koreya y'Epfo, ndetse na Halsey, wasohoye album ye hanze y'igihe cyemewe n'amategeko ya Grammy.

Grammy 2026 yaranzwe n'intsinzi z'abahanzi bakomeye barimo umuraperi Bad Bunny wegukanye alubumu y'umwaka ,Kendrick Lamar, Lady Gaga, Billie Ellish ,Justin Bieber n'abandi .

Taylor Swift na Travis bakwepye itangwa ry'ibihembo rya Grammy



Source : http://isimbi.rw/taylor-swift-arimo-urutonde-rw-ibyamamare-10-byateye-ishoti-grammy-awards-2026.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)