Police FC yegukanye Igikombe cy'Intwari cya 2026 itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Kuri iki Cyumweru hakinwaga umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari wahuje APR FC yasezereye AS Kigali na Police FC yasezereye Rayon Sports.
Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro, APR FC ni yo yabonye amahirwe menshi nk'abiri yo mu gice cya mbere ya William Togui Mel ariko umunyezamu Onesime akayakuramo, mu gice cya kabiri nabwo yakuyemo imipira ikomeye irimo iya Dauda, Mamadou Sy na Cheikh Djibril Ouatara.
Gusa mu ntangiriro z'igice cya gatatu ku munota wa 53, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na William Togui Mel yikaraze mu kirere (bicycle kick) ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka.
Police FC itigeze ibona amahirwe menshi yaje kwishyura ku munota wa 68 kubera ubwumvikane buke bwa Ishimwe Pierre wagiye gufata umupira wari uhinduwe na Kilongozi ariko Yunusu akamukoma, Gakwaya Leonard ahita atsinda. Umukino warangiye ari 1-1.
Mbere y'uko umukino urangira Police FC yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Twizerimana Onesime wagize umukino mwiza bazanamo Niyongira Patience ngo aze gukuramo penaliti, yanakoze akazi ke neza kuko yakuyemo 3.
Bahise bitabaza penaliti aho 5 za mbere buri kipe yahushije imwe ku ruhande rwa APR FC yahushijwe na Seidu Yussif Dauda maze Ruboneka Bosco, Niyigena Clement, Mamadou Sy na Byiringiro Gilbert barazinjiza.
Police FC kapiteni Nsabimana Eric Zidane ni we wayihushije mu hihe Ani Elijah, Byiringiro Lague, Ndayishimiye Dieudonne na Ishimwe Christian bazinjije.
Bahise bakomeza gutera imwe, imwe, maze Togui arayihusha ni nako kuri Police FC, Ekeson yayihushije, Niyomugabo Claude na Nshimiyimana Yunusu bahise bazinjiza ku ruhande rwa APR FC, Kilongozi na Iradukunda Simeon nabo barazinjiza ku ruhande rwa Police FC, Ssekiganda Ronald yahise ayihusha maze David Chimezi wa Police FC arayinjizs bahita begukana Igikombe kuri penaliti 7-6.
Source : http://isimbi.rw/police-fc-yegukanye-igikombe-cy-intwari-itsinze-apr-fc-amafoto.html