Sheilah Gashumba yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko ari we uri mu mashusho y'urukozasoni bivugwa ko ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda guhera mu cyumweru gishize.
Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, ku mbuga zitandukanye zo muri Uganda hakwirakwijwe inkuru zivuga ko uyu munyamidelikazi akaba n'umushyushyarugamba ukunzwe muri iki gihugu, yaba agaragara mu mashusho y'urukozasoni yasakajwe.
Nk'uko ikinyamakuru Exclusive Bizz dukesha iyi nkuru kibyemeza ngo aya makuru yakomeje gukwirakwira by'umwihariko mu matsinda ya WhatsApp no ku zindi mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kuyagira ingingo yo kuganiraho hirya no hino muri iki gihugu.
Agaruka kuri ibi bivugwa, Sheilah Gashumba muri iki kinyamakuru yatangaje ko ayo makuru ari ibihuha byahimbwe n'abantu bashaka kumuharabika no kwangiza izina rye.
Yasobanuye ko ibi byatangijwe n'umugore wagiye ku rubuga rucuruza amashusho y'urukozasoni, agafata ifoto (screenshot) yakuwe muri ariya mashusho igaragaramo umukobwa ufite umusatsi mugufi n'uruhu rusa n'urwe, maze akayisangiza mu matsinda atandukanye agamije kuyobya abantu.
Sheilah yabajije impamvu abamushinja batigeze basakaza amashusho yose niba koko bemera ibyo bavuga, ahubwo bagahitamo gusakaza ifoto imwe gusa. Yagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy'uko ari umugambi wo kumusebya aho gutanga ukuri.
Ati 'Byatangijwe n'umugore washakaga kunsebya afata ifoto akuye muri imwe mu mashusho y'urukozasoni yarebye ku mbuga zicuruza poronogarafi kubera ko harimo umukobwa tujya gusa ariko niba ari njyewe berekane amashusho yose.'
Yanashimangiye ko afite ibimenyetso byihariye biranga umubiri we, birimo ibishushanyo yiyanditse ku mubiri we (tattoos), bidahura n'ibigaragara kuri iyo foto iri gukwirakwizwa. Yavuze ko abantu bakwiye kwitonda mbere yo kwizera no gusakaza amakuru adafite gihamya.
Sheilah Gashumba amaze imyaka myinshi azwi mu myidagaduro ya Uganda no mu karere, aho akora nk'umushyushyarugamba mu birori bikomeye ndetse akaba n'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite abakunzi benshi.
Source : http://isimbi.rw/sheilah-gashumba-yavuze-byo-kugaragara-muri-filime-z-urukozasoni.html