Hagiye gukorwa indirimbo ya Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo bitari mu byo bafata nk'ibyihutirwa, gusa Rwanda Premier League ifite gahunda y'uko hazakorwa indirimbo yayo yazajya icurangwa mbere y'uko imikino ya Shampiyona itangira no mu bindi bikorwa byayo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yakiriye 'Instrumental' (mu kinyarwanda wayita nk'inanga) nyinshi, abazikoze bazitwaga bifuza ko ari zo zahabwa ayo mahirwe kugira ngo bakore iyo ndirimbo.

Gusa muri izo zose bakaba nta n'imwe bashimye bitewe n'uburyo zicurangitsemo, bivugwa ko zicurangitse mu njyana imeze nk'indirimbo ya Champions League, ari yo bagendeyeho kandi akaba atari byo Rwanda Premier League yifuza.

ISIMBI yamenye ko Rwanda Premier League indirimbo yifuza ari indirimbo izaba ikozwe mu buryo bugezweho ariko na none ifite ahantu ihuriye n'umuco nyarwanda, muri make yumvikanamo n'injyana gakondo.

Hari n'icyifuzo ko iyi ndirimbo nk'imwe mu buziba ari nk'ibendera rya Rwanda Premier League, yazakorwa n'umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ariko na none ntabwo aratoranywa ngo babe bamenya ibyo yabasaba.

Rwanda Premier League ikaba irimo gukora n'amavugurura mu bintu bitandukanye birimo n'ikirango cyayo (Logo), gushyiraho igikombe gihoraho cya shampiyona aho kugira ngo buri mwaka igikombe cyatanzwe kizajye kiba gitandukanye buri mwaka.

Rwanda Premier League irateganya kuzakora indirimbo yayo



Source : http://isimbi.rw/hagiye-gukorwa-indirimbo-ya-rwanda-premier-league.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)