Amarozi abaho ariko akora iyo Imana yabyemeye, njye sinigeze nyakoresha - Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manishimwe Djabel yavuze ko mu mupira w'amaguru hari abantu bizera amarozi bakanayakoresha ariko akaba we atarigeze ayakoreshaho na rimwe kuko atizera ko hari icyo yamufasha.

Uyu mukinnyi wa Police FC ni umwe mu bamaze igihe bakina muri Shampiyona y'u Rwanda, akaba ari shampiyona ikundwa kugarukwaho cyane bitari no mu kibuga ahubwo no hanze yacyo.

Kimwe mu bintu bikunze kuyivugwaho ni ruswa n'amarozi abakinnyi n'abatoza bizereramo, bakabikoresha kuko baba bumva hari icyo biri bubafashe.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru ISIMBI, Manishimwe Djabel, yavuze ko nk'Umuyilamu yemera ko ikintu kiba kuko Imana yemeye ko kiba

Ati "Njyewe muri rusange, ubundi ndi Umuyisilamu, nemera ko ikintu kiba kuko Imana yemeye ko kiba."

Yakomeje avuga ko atahakana ko amarozi abaho ariko na none kugira ngo akore ari Imana iba yabihaye umugisha, gusa we akaba atemera ko hari icyo yahindura ku igeno ry'umuntu uretse kumuha icyizere gusa.

Ati "Amarozi abaho, abaho rwose ntabwo nyahakana ariko kugira ngo bibeho ni uko Imana ibiha umugisha ikavuga ngo bibe. Muri rusange rero umuntu ashobora kuyakoresha icyo yifuza akakigeraho cyangwa nta kigereho, bingana n'uko ushobora kutabikora bikagenda uko ubyifuza cyangwa ntibigende uko ubyifuza."

"Ntekereza ko amarozi ntacyo yahindura ku igeno rigomba kuba, gusa ashobora kukubeshya ko ari yo mpamvu wenda yatumye ubigeraho, ibyo ngibyo bivugwa rwose mu mupira birahari, barabyizera ari izo za ruswa zibamo, ari ibyo by'amarozi bibamo, hari ababyizera n'abatabyizera buri muntu biterwa n'imbaraga bimutera."

Ku kuba we yarayakoresheje cyangwa ayakoresha yagize ati "Ntabwo nigeze mbyemera cyangwa ngo mbikoreshe kuko ntabwo njye mbyizera."

Ni kenshi muri ruhago nyarwanda hagiye hagaragara ibikorwa bisa no kwizerera mu mbaraga z'umwijima, hari abaguye bitangira ubuhamya ko babikoresheje, hari abavuze ko bahagaritse gukina kubera ko banze kubikoresha.

Manishimwe Djabel yavuze ko kugira ngo amarozi akore ari Imana iba yabyemeye



Source : http://isimbi.rw/amarozi-abaho-ariko-akora-iyo-imana-yabyemeye-njye-sinigeze-nyakoresha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)