Perezida Paul Kagame yagarutse ku gaciro ko kwicuza nyako mu rugendo rwo gukiza ibikomere by'amateka, avuga ko kwicuza bidakwiye kuba igikorwa cyo kuvuga amagambo umuntu adafite ku mutima.
Yabigarutseho yifashishije urugero rw'imikurire ye nk'umuntu wakuriye muri Kiliziya Gatolika, avuga ko kwicuza bidakwiriye kuba mu magambo asanzwe, ahubwo bisaba kwatura umuntu akabohoka, akabohora n'abandi.
Perezida Kagame yahereye ku buryo abantu bamwe bavuga ko bicuza cyangwa bajya kwicuza mu madini, ariko agaragaza ko akenshi kwicuza nk'uko uburyo gukorwa bishobora kuba birimo ibinyoma.
Yitanzeho urugero, avuga ko ari Umukirisitu Gatolika nk'umurage kuko yabatijwe akiri muto.
Ati 'Ndi Umunya-Gatolika [...] Ibyo na byo ni umurage, namubaye ntabifitemo uruhare ntabizi, ariko nkuze ndabyubahiriza, ababingize ndabyemera.'
Ubwo yari mu mashuri abanza agiye gukomezwa, yavuze yasabwaga kwicuza mbere yo guhabwa isakaramentu, ariko atekereje abura icyo yicuza kuko yumvaga nta cyaha afite cyo kuvuga.
Perezida Kagame yavuze ko yabajije abamwigishaga uko abigenza, bamubwira ko agomba kujya kwicuza. Agezeyo, ahimba ibyaha kuko yari yibwiwe ko agomba kugira icyo avuga kugira ngo akomezwe.
Ati 'Cyera rero, ariko ubanza ngiye no gukora icyaha ahubwo, ubundi ntawe ubivuga atya. Ariko gukomezwa nari mu mashuri abanza, njya mu gukomezwa. Hanyuma ubwo nagombaga no kwicuza. Nkabwira abatwigishaga, nkababwira nti ''Se mbigire nte?'' ngo ''Genda wicuze''.'[...] Ndagenda ngeze yo ndahimba.'
Akomeza ati ''Nagize ntya, nagize ntya'', ntabyo nakoze, kuko narimo nshakisha icyaha ngomba kwicuza kugira ngo nkomezwe.'
Perezida Kagame yahereye kuri urwo rugero rwo mu bwana agaragaza ko kwicuza bishobora guhinduka umuhango udafite ukuri, umuntu akavuga ibyo atakoze cyangwa atemera kugira ngo yuzuze ibisabwa. Yavuze ko ibyo bitandukanye cyane no kwicuza nyako gukenewe mu mateka y'u Rwanda.
Ati 'Kwicuza nyako gukwiye kuba hano, tukatura tukabivuga. Ibyo nkubwiye bigomba kuba bibohora uwabikoze, ariko bifasha n'abandi bose bicaye aho, n'abandi bamwumvise. Ni ibintu biremereye, bivunanye, ariko ni ibintu bya ngombwa bifasha umuryango mugari gukira ibikomere byo ku mutima.'
Perezida Kagame yashimye abantu bagize ubutwari bwo kuvuga ku kuri kwabo mu nama zabanje za Unity Club, agaragaza ko ibyo bifasha mu rugendo rwo gukiza imitima no guca ukubiri n'amateka mabi.
Ati 'Bifasha imitima yacu kuba ba bantu bazima, tukava muri ya mateka mabi twabayemo, ahora acyekana, areba nabi, yishyuzanya avuga ati ''Ni wowe wagize nabi'', undi ati ''Ni wowe wagize nabi mbere'', ntahakane ko atagize nabi ariko akavuga ngo we yaje akurikira.'