Sheilah Gashumba yagiriye urubyiruko inama ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideri n'umushyushyarugamba uzwi muri Uganda, Sheilah Gashumba, yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi bisindisha nk'uburyo bwo guhunga ibibazo by'ubuzima.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat, Gashumba yasabye cyane cyane urubyiruko rwo muri Uganda kureka kwiremereza no guhagarara kigabo bagahangana n'ukuri k'ubuzima.

Sheilah yagaragaje ko ubuzima butoroshye, kandi ko buri wese agomba kugira imbaraga zo kwikorera imitwaro ye aho guhora ategereje ko abandi bamufasha.

Yibukije urubyiruko ko abantu badahora biteguye gufasha buri gihe, bityo ko kwiyubaka no kugira umutima ukomeye ari ingenzi mu rugendo rw'ubuzima.

Uyu munyamideri yanasabye abakiri bato gutoza imitima yabo gukomera, bakareka kumva ko ubuzima bugomba guhora buboroheye.

Yashimangiye ko atari buri gihe umunsi uba mwiza, agaragaza ko hari igihe ubuzima bugorana cyane, ariko ko ibyo bidakwiye gutuma umuntu yiheba cyangwa agahitamo inzira mbi.

Sheilah Gashumba yanenze bikomeye imyitwarire yo kwitwaza ibibazo by'ubuzima ugahitamo kwisindisha cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge umubiri utabasha kwihanganira.

Yavuze ko ibyo atari umuti w'ibibazo, ahubwo ko byangiza ubuzima kurushaho. Yasabye urubyiruko kumenya kwiyegurira ejo hazaza, rukareba kure, rukagira intego zo kubaho neza ejo, mu mwaka utaha no mu myaka iri imbere.

Yagize ati 'Iyo uguye, ugomba kwiga guhaguruka ku bwawe. Ntabwo buri munsi uba Noheli, hari n'igihe ubuzima buba bugoye cyane, ariko ntukigere wiheba.'

Yongeyeho ko gukomera mu bitekerezo ari ingenzi, kandi ko abantu bagomba kwigishwa
cyane ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane
mu rubyiruko.

Ubu butumwa bwa Sheilah buje mu gihe hashize iminsi micye humvikanye inkuru y'inshuti ye ya hafi nayo yakoraga ibizwi nka 'Hosting' yitwa, Gloria Njuba, uvugwa ko yirukanwe muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kampala kubera ko yari yanyweye ibisindisha birenze urugero.

Sheilah Gashumba yagiriye inama urubyiruko



Source : http://isimbi.rw/sheilah-gashumba-yagiriye-urubyiruko-inama-ikomeye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)