Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, agiye kongera gutaramira mu Bubiligi nk'uko byamaze kwemezwa n'ubuyobozi bwa Team Production yamutumiye.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 6 Kamena 2026, kikaba kije gikurikiye igitaramo gikomeye yahakoreye mu 2024 cyasize amateka adasanzwe.
Mu gitaramo cyo mu 2024, Israel Mbonyi yari yakiriwe ku rubyiniro n'Umuyobozi w'Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close, anashimirwa by'umwihariko n'abari bagize Team Production bamugaragaza nk'umuhanzi wo mu Burasirazuba bwa Afurika ukunzwe cyane n'abatuye i Burayi.
Icyo gitaramo cyabereye mu nyubako izwi nka Docks, izwi kandi nka Dome Events Hall, yakira abantu barenga ibihumbi bine, icyo gihe ikaba yari yuzuye ku kigero cyo hejuru.
Igitaramo giteganyijwe mu 2026 kizaba kibaye icya gatatu Israel Mbonyi akoreye mu Bubiligi mu gihe cy'imyaka itatu ikurikirana. Mbere y'icyo, yari yarataramiye i Bruxelles no mu 2023, aho yakoreye igitaramo cyabereye muri Birmingham Palace.
Team Production yatangaje iki gitaramo mu gihe ikomeje imyiteguro y'ikindi gitaramo gikomeye cya Alex Dusabe giteganyijwe kubera i Bruxelles ku wa 4 Mata 2026.
Iki gitaramo cya Alex Dusabe kizitabirwa n'abandi bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Rene Patrick na Tracy, Ben na Chance ndetse n'abandi bazaba bagiye gushyigikira uru rugendo rwo kugeza indirimbo z'ivugabutumwa ku rwego mpuzamahanga.
Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burayi nyuma y'igitaramo cye gikomeye 'Icyambu4' cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, cyitabiriwe n'abantu benshi.
Amakuru agera kuri Isimbi anemeza ko uyu muhanzi ateganya no gukora ibitaramo bizenguruka Intara zitandukanye z'u Rwanda, mu rwego rwo kwegera abakunzi be no gukomeza gutanga ubutumwa bwo kwizera n'ihumure.
Source : http://isimbi.rw/israel-mbonyi-yatumiwe-gutaramira-mu-bubiligi.html