Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Senga B, yasobanuye ubutumwa bukomeye bukubiye mu ndirimbo ye nshya yise 'Ziraziritse', yakoranye na Prosper Nkomezi, agaragaza ko ari indirimbo igamije guhumuriza no gukomeza abafite ibibazo.
Senga B yavuze ko iyi ndirimbo igamije gutanga ubutumwa bw'ihumure ku bantu bose bahanganye n'ibigeragezo.
Ati "Nashakaga gutanga ubutumwa bw'ihumure, ko nubwo Satani adukanga, ariko araziritse; nta bushobozi atugiraho kandi nta cyo azadutwara. Abafite ibibazo bose nibahumure.'
Nyuma yo gukorana na Emmy Vox mu ndirimbo 'Imisozi', Senga Byuzuye uzwi cyane nka Senga B yongeye gukorana na Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda wamamaye mu ndirimbo "Ibasha Gukora", "Urarinzwe", "Humura" n'izindi.
Senga B avuga ko kuba Prosper yarabimwemereye ari iby'agaciro gakomeye kuri we no ku murimo akora. Ati: 'Ni iby'agaciro kuba yaremeye ko dukorana. Ni byiza kuko guhuza imbaraga bituma ubutumwa bugera kure cyane.' Yemeza ko gukorana n'abandi bahanzi bifasha ubutumwa bwiza kugera kuri benshi kurushaho.
Ashimangira ko umuryango we umushyigikira ku rwego rwo hejuru, kandi ko ibyo bifite igisobanuro gikomeye mu murimo akora. Ati: 'Umuryango wanjye uranshyigikira cyane ku rwego rwo hejuru. Ibyo bisobanuye ko twese tubwiriza ubutumwa, kandi Imana iduha imigisha ku rugero rungana kuko banshyigikira.'
Mu buzima bw'agakiza, avuga ko Imana yamuhaye umugisha udasanzwe w'urubyaro, nyuma y'igihe kirekire ategereje. Ati: 'Umugisha w'urubyaro ni wo Imana yampaye, nyuma y'imyaka umunani ntegereje umwana wa kabiri.' Ashimira Imana ko yahinduriye amarira ye ibitwenge, akaba ari umuhamya w'uko Imana ihanagura amarira.
Ku ndirimbo ye 'Ihanagura Amarira', yakurikiye 'Imisozi', Senga B yavuze ko ubutumwa bwayo bufite aho buhuriye n'ubuhamya bwe bwite. Ati: 'Ni ukuri dufite Imana ihanagura amarira ikayahindura ibitwenge; ndi umuhamya wabyo".
"Hari igihe nari ndi mu marira, ariko Imana yampinduriye agahinda ibitwenge. Uyu munsi waba urira, ariko mu gitondo impundu zikavuga, kuko ibinanira abantu ku Mana birashoboka.'
Ku bijyanye n'igitaramo, yavuze ko bakiri kubisengera no kubitegura. Yongeyeho ko abakunzi be bakwitegura indi ndirimbo izasohoka mu kwezi gutaha. Ati: 'Igitaramo turacyarimo kugisengera, ariko mu kwezi gutaha bitegure indi ndirimbo nshya.'
Yanavuze ko hari izindi ndirimbo nyinshi ziri mu nzira, kandi ko akeneye inkunga n'amasengesho by'abakunzi be kugira ngo umurimo ukomeze gutera imbere.
Senga B yinjiye mu muziki abifashijwemo na Adrien Misigaro, binyuze mu ndirimbo bakoranye yitwa 'Ndabizi'. Nubwo amaze igihe kinini aririmba, mu buryo bw'umwuga yatangiye umuziki mu 2021, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere y'amashusho.
Ati: 'Ni bwo nemeye umuhamagaro. Nakuriye mu muziki kuko kuva nkiri muto naririmbaga. Intego yanjye ni ugukomeza kwamamaza ubwami bw'Imana binyuze mu ndirimbo.'
Senga B ni umubyeyi wubatse, ufite abana babiri, atuye kandi akorera umurimo w'Imana muri Canada. Tariki ya 16 Gashyantare 2024, yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Église Vivante i Rebero Gikondo.
Muri iki gitaramo cye cyo mu Rwanda yari yatumiye abahanzi barimo Ben na Chance, Prosper Nkomezi, Emmy Vox na True Promises Ministry. Cyitabiriwe n'abatari bake, kandi gisiga benshi banezerewe.
Source : http://isimbi.rw/satani-nta-bushobozi-adufiteho-senga-b-nyuma-y-indirimbo-yakoranye-na-prosper.html