RMC yihanangirije abanyamakuru ba siporo kuri SK FM na Isibo TV&Radio #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Itangazamakuru Ryigenzura (RMC) rwatangaje ko rwihanangirije SK FM na Isibo TV&Radio, kubera imyitwarire rutangaza ko itajyanye n'amahame y'umwuga w'itangazamakuru yagaragaye mu biganiro bya siporo bitambuka kuri izi radiyo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, RMC ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'ibiganiro byahuje uru rwego n'abanyamakuru ndetse n'abayobozi b'ibi bitangazamakuru, hagamijwe kubibutsa inshingano zo gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo atukana cyangwa asebanya, no kudakoresha itangazamakuru mu nyungu bwite.

Ibi bije bikurikira kutumvikana kwavuzwe hagati y'abanyamakuru bakora siporo kuri SK FM n'aba Isibo TV&Radio.

Umwuka mubi hagati y'ibi bitangazamakuru waturitse ubwo Ndayisaba Leonidas, yavuze ko Rayon Sports ishobora guha akazi bamwe mu banyamakuru ba SK FM.

Ibi byakuruye impaka zikomeye mu kiganiro cyatambutse kuri SK FM tariki ya 9 Mutarama 2026. Mu kiganiro, Sam Karenzi yanenze bikomeye ibyatangajwe, agaragaza ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo gutanga imishahara iri ku rwego rwa bamwe mu banyamakuru ba SK FM. Yanavuze ko Ndayisaba yigeze kumusaba akazi ariko ntakamuhe, amagambo yakuruye impaka ndende.

Ku rundi ruhande, abanyamakuru ba Isibo TV&Radio barimo Mugenzi Faustin, Nkusi Denis na Ndayisaba Leonidas, basubije bavuga ko badatewe ubwoba n'ayo magambo. Bavuze ko bazakomeza gukora inkuru zabo no kugaragaza ibyo babona ko bidakwiye muri siporo nyarwanda.

RMC yibukije ko ibiganiro bya siporo bikwiye kuba urubuga rwubaka sosiyete, rugateza imbere ubumwe n'ubunyamwuga aho kuba intandaro y'amakimbirane.

KUMENYESHA@RMC_Rwanda iramenyesha rubanda ko yihanangirije mu nyandiko ibinyamakuru @skfm_93_9 na @isibotvandradio kubera imyitwarire ihabanye n'amahame agenga umwuga w'itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.

Uku kwihanangirizwa…

â€" RMC (@RMC_Rwanda) February 12, 2026



Source : http://isimbi.rw/rmc-yihanangirije-abanyamakuru-ba-siporo-kuri-sk-fm-na-isibo-tv-radio.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)